Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Ubushinwa Yirukanywe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga W’Ubushinwa Yirukanywe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2023 7:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’igihe  atagaragara mu biganiro byabaga byahuje abayobozi bakuru ku isi n’ab’igihugu cye, amakuru aremeza ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Qin Gang yirukanywe mu nshingano.

Inteko ishinga amategeko y’Ubushinwa niyo yanzuye ko Gang avuye mu buyobozi.

Yaherukaga kugaragara mu ruhame taliki 25, Kamena, 2023.

Nta kiratangazwa ku byatumye yegura, gusa ikizwi ni uko uwo yasimbuye witwa Wang Yi ari we uri buhite ugaruka mu nshingano.

Araba ashinzwe ishami ry’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa rishinzwe ububanyi n’amahanga, ibi bikamugira umuyobozi wa mbere muri iki gihugu ukurikirana uko kibanye n’amahanga.

Wang yigeze kuba Minisitiri w‘ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2022.

Wang Yi

Gang yaherukaga kugaragara mu ruhame mu muhango yakiririyemo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije w’Uburusiya witwa Andrey Rudenko, uyu akaba yari yasuye Ubushinwa nyuma gato y’ukwivumbura kw’abacanshuro bo muri Wagner bashakaga guhindukirana Moscow ariko bakaza kwigarura.

Nyuma gato y’iriya nama, Qin yagombaga kuba yarahuye na Josep Borell taliki 04, Nyakanga, 2023 ariko ntibyakunze kubera impamvu ab’i Beijing batatangiye ibisobanuro.

Josep Borell ni umunyapolitiki ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, European Union.

Nyuma kandi ntiyitabiriye ibiganiro byagombaga kumuhuza n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubukungu Janet Yellen ndetse n’intumwa y’Amerika ishinzwe iby’imihindagurikire y’ikirere John Kerry.

Mbere y’uko yeguzwa ku mugaragaro, Ubutegetsi bw’i Beijing bwavugaga ko impamvu ituma Qin ataboneka mu ruhame ‘ari uko arwaye.’

Qin ni Umushinwa uzi cyane iby’ububanyi n’amahanga kubera ko yabitangiye guhera mu mwaka wa 1980.

Ubu afite imyaka 57 y’amavuko.

Afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bashaka cyane ko Ubushinwa buba igihugu cyiyubashye mu ruhando mpuzamahanga, igihugu kitavogerwa n’amahanga ayo ari yo yose.

Nubwo ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko uriya mugabo arwaye, hari abandi bemeza ko ibye byaba bitarasobanuka neza imbere y’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bityo akaba ‘yaricajwe ku gatebe.’

TAGGED:AmahangaBushinwafeaturedMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uyobora WASAC Yahaye Sena Isezerano
Next Article Ubukungu Bw’u Burundi Bugeze Aharindimuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Chorale De Kigali Igiye Kuyoborwa N’Umugore Kuva Yabaho

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?