Abanyamahanga batuye mu mujyi wa Kleinmond wo mu Ntara ya Western Cape muri Afurika y’Epfo bakomeje kwibasirwa n’abiganjemo urubyiruko rw’aho babasaba kubavura mu gihugu.
Babashinja kuba nyirabayazana w’ubushomeri n’ubukene bwiganje mu Birabura b’aho nabo kandi biganjimo urubyiruko.
Abo mu Ntara ivugwa aha, bavuga ko ubwoba bafite bwatumye bahunnga udutsiko tubibasira dufite ibisongo, imihoro cyangwa izindi ntwaro gakondo.
Abitwaza izo ntwaro babwira abo bimukira bati: “ Nitubabona tuzabica.”
Mu gihe urugomo rushingiye ku kwanga abanyamahanga rukomeje kwiyongera muri Western Cape, abimukira bahisemo guhungira mu misozi bashaka umutekano
Lado Amido, umwimukira w’Umunyamozambike w’imyaka 49 yabwiye Daily Maverick ko ubwoba afite butuma agenda araraguzwa aho bwije ageze nyuma y’uko imyigaragambyo yo kurwanya abimukira yiyongereye, bigatera ubwoba mu baturage b’abanyamahanga batuye i Kleinmond muri Western Cape.
Hashize iminsi ine, Lado Amido yumvise umuntu akomanga ku rugi rw’inzu ye i Kleinmond muri Afurika y’Epfo.
Ubwo yajyaga kureba ikimugenza, yahasanze imbaga y’abantu barakaye bamubwira ko abanyamahanga nka we bagomba kuva muri ako gace.
Iryo tsinda ryazengurukaga riva ku nzu imwe rijya ku yindi ritanga ubutumwa bumwe.
Amido yahise ahunga, amara amajoro abiri yihishe mu misozi.
Ubu ari gucumbikirwa muri imwe mu nyubako ziri hafi aho, ari kumwe n’abandi bimukira bakomoka muri Malawi na Mozambique, bahungiye mu mijyi itandukanye yo ku nkombe za Western Cape kubera udutsiko tw’abarwanya abanyamahanga.
Afurika y’Epfo imaze ibyumweru byinshi irimo n’imyigaragambyo yo kurwanya abimukira, rimwe na rimwe ihindukamo urugomo ruhitana abantu cyangwa rukabakomeretsa.
Mozambique yatangaje ko abaturage bayo batanu biciwe mu bitero bishingiye ku kwanga abanyamahanga byabereye i Mossel Bay mu mpera z’icyumweru gishize.
Amido yagize ati: “Ku itariki ya 31, abantu baje iwanjye, bakomanze ku rugi, hanyuma batwara ibintu byanjye byose.”
Uyu mugabo yageze muri Afurika y’Epfo muri Gashyantare, 2026 ashaka akazi.
Aho yihishe mu minsi ishize, yari kumwe n’abandi 100, bamwe muri bo bifuza gusubizwa mu bihugu byabo ku bushake binyuze muri gahunda zashyizweho na za guverinoma zabo.
Muri Afurika y’Epfo, abimukira bakunze gushinjwa guteza ibibazo by’ubukungu birimo ubushomeri bukabije n’ubwiyongere bw’ibyaha.
Nubwo nta bimenyetso bifatika bishyigikira ibyo birego, abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye bakunze kubiha agaciro kugira ngo babone amajwi y’abaturage mbere y’amatora, harimo n’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe ku wa 4 Ugushyingo 2026.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri ati: “Mu gihe dukomeje kubaka sosiyete irangwa n’umutekano n’iterambere, tugomba gukemura ikibazo cy’abimukira.”
Icyakora, yanamaganye urugomo ruherutse gukorerwa abanyamahanga.
Grant Cohen, umwe mu bayobozi bahagarariye abaturage ba Kleinmond, yavuze ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zari ziherutse kugenzura resitora n’ibindi bigo by’ubucuruzi kugira ngo harebwe niba hari abakozi bahakora badafite ibyangombwa.
Yabwiye Reuters ko benshi mu banyamahanga bari mu nyubako y’umujyi ayobora bafite uburenganzira bwo kuba muri Afurika y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati: “Dufite abana bagombye kuba bari ku ishuri, kandi basanzwe biga hano muri Kleinmond, ariko ubu barashaka guhunga igihugu kubera ubwoba n’iterabwoba.”
Nawe yamagana abashaka gukoresha imbaraga mu gukemura ibyo bita ibibazo byatewe n’abimukira.
Michael Markson, Umunyamalawi w’imyaka 31, yavuze ko aherutse kurara ku gasozi nyuma yo guhunga aho yabaga kubera igitutu cya nyirinzu.
Uwo wamukodeshaga yamubwiye ko agomba guhunga akagenda kuko natabikora ubuzima bwe azaba abushyize mu kaga.
Ubu ategereje ubufasha bwo gusubira iwabo muri Malawi, kuko adafite ubushobozi bwo kwishyurira urugendo.
“Mu gihugu cyacu ubukungu ntabwo bwifashe neza, ariko ni byiza kurusha kuba ahantu ubuzima bwawe buba buri mu kaga buri munsi.”

