Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ubutabera Yasabye RIB Kurushaho Kunoza Amadosiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri W’Ubutabera Yasabye RIB Kurushaho Kunoza Amadosiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2023 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr.Emmanuel Ugirashebukja yabwiye abagenzacyaha baje mu Nama rusange y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ko mu kazi kabo [katoroshye] bagomba kuzirikana ko ibimenyetso bakusanyije, baba bagomba kubyitondera, bakabitondeka neza kuko ari ingenzi mu by’ibanze bifasha ubutabera muri rusange.

Minisitiri w’ubutabera, Dr.Ugirashebuja yabwiye abagenzacyaha ko bagomba gukora idosiye neza k’uburyo umucamanza atazasanga mu bakoze idosiye ya mbere ku cyaha runaka hari byo batakoze bityo bakaba ari byo byabaye imbogamizi mu icibwa riboneye ry’urubanza.

Yababwiye ko bagomba gukora idosiye k’uburyo iramutse isobanuriwe umuntu runaka utarize ubugenzacyaha yakumva ko ‘koko’ iyo dosiye yuzuye kandi yumvikana.

Izindi nama yabahaye harimo no kuba abantu bigenga mu kazi kabo ntibatwarwe n’ibivugwa ku idosiye runaka k’uburyo yabahuma amaso ntibakore akazi kabo neza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yunzemo ati: “ Ni ngombwa ariko ko umuntu agisha inama kuri bagenzi be bamutanze mu kazi.”

Abitabiriye Inama rusange y’abakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bari bitabiriye inama yari igamije kwinegura bakareba aho bakongera imbaraga.

Muri iyo nama kandi bunguranye ibitekerezo ku  byaha byihariye n’uburyo bwo kubigenza.

Inama yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Gashyantare, 2023 ibaye habura igihe gito ngo Urwego rw’ubugenzacyaha rwizihize imyaka itanu rumaze rushinzwe.

Rwashinzwe taliki 07, Mata, 2017, rukaba ruteganywa n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017.

- Advertisement -

Inshingano z’uru rwego ni eshatu.

Izo ni ugutahura ibyaha, kubikumira no kubigenza.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rushimirwa ibikorwa rukora birimo kugenza ibyaha abanyabyaha bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha, abakozi barwo bajya hirya no hino mu gihugu kwigisha abaturage amategeko no kubabwira aho  bakwiye kugeza ibibazo byabo.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye, abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha baganirije abaturage babasobanurira ko hari ibikorwa bitagize icyaha biba bigomba gukemurwa mu bwumvikane cyangwa biciye mu bunzi.

TAGGED:AbakozifeaturedRIBUbugenzacyahaUbutaberaUgirashebuja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo, Musanze, Rusizi: ‘Operation Ikomeye’ Ya Polisi Yo Gufata Urumogi
Next Article Abakozi 88 Ba RIB Barirukanywe Mu Myaka Itanu Ishize- (Rtd) Col Ruhunga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?