Minisitiri W’Ubutabera Yasabye RIB Kurushaho Kunoza Amadosiye

Dr.Emmanuel Ugirashebukja yabwiye abagenzacyaha baje mu Nama rusange y’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ko mu kazi kabo [katoroshye] bagomba kuzirikana ko ibimenyetso bakusanyije, baba bagomba kubyitondera, bakabitondeka neza kuko ari ingenzi mu by’ibanze bifasha ubutabera muri rusange.

Minisitiri w’ubutabera, Dr.Ugirashebuja yabwiye abagenzacyaha ko bagomba gukora idosiye neza k’uburyo umucamanza atazasanga mu bakoze idosiye ya mbere ku cyaha runaka hari byo batakoze bityo bakaba ari byo byabaye imbogamizi mu icibwa riboneye ry’urubanza.

Yababwiye ko bagomba gukora idosiye k’uburyo iramutse isobanuriwe umuntu runaka utarize ubugenzacyaha yakumva ko ‘koko’ iyo dosiye yuzuye kandi yumvikana.

Izindi nama yabahaye harimo no kuba abantu bigenga mu kazi kabo ntibatwarwe n’ibivugwa ku idosiye runaka k’uburyo yabahuma amaso ntibakore akazi kabo neza.

- Advertisement -

Yunzemo ati: “ Ni ngombwa ariko ko umuntu agisha inama kuri bagenzi be bamutanze mu kazi.”

Abitabiriye Inama rusange y’abakozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bari bitabiriye inama yari igamije kwinegura bakareba aho bakongera imbaraga.

Muri iyo nama kandi bunguranye ibitekerezo ku  byaha byihariye n’uburyo bwo kubigenza.

Inama yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 07, Gashyantare, 2023 ibaye habura igihe gito ngo Urwego rw’ubugenzacyaha rwizihize imyaka itanu rumaze rushinzwe.

Rwashinzwe taliki 07, Mata, 2017, rukaba ruteganywa n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017.

Inshingano z’uru rwego ni eshatu.

Izo ni ugutahura ibyaha, kubikumira no kubigenza.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rushimirwa ibikorwa rukora birimo kugenza ibyaha abanyabyaha bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Mu rwego rwo gukumira ibyaha, abakozi barwo bajya hirya no hino mu gihugu kwigisha abaturage amategeko no kubabwira aho  bakwiye kugeza ibibazo byabo.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye, abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha baganirije abaturage babasobanurira ko hari ibikorwa bitagize icyaha biba bigomba gukemurwa mu bwumvikane cyangwa biciye mu bunzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version