Minisitiri W’Umutekano Mu Gihugu Yabwiye Ab’i Rusizi Umwanzi Wabo

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yabwiye abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi ko muri iki gihe umwanzi wa mbere w’umutekano ari ubujiji n’ubukene. Yaboneyeho kubasaba kongera imbaraga mu kohereza abana babo ku ishuri.

Avuga ko ikindi  mu bishobora gukurura umutekano muke  harimo ibibazo by’abaturage bidakemurwa.

Gasana yaboneyeho kwibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwegera abaturage bakumva ibibazo babyo kandi bakabicyemura.

- Kwmamaza -

Muri Bweyeye kandi yari ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ndetse n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

Muri Bweyeye abaturage baje kumva Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana

Nyuma abaturage bagejeje ku bayobozi bari babasuye ibibazo bahura nabyo.

Minisitiri Alfred Gasana yigeze no gusura abaturage bo muri Gicumbi na Burera.

Abo mu Murenge wa Bweyeye muri Busizi baribuka ko mu gihe gito gishize bigeze gukangurwa n’amasasu aho ingabo z’u Rwanda zarasaga abantu bari baruteye bambutse umugezi wa Ruhwa baturutse i Burundi.

Hari ahagana saa tatu z’ijoro ari ku Cyumweru, Taliki 23, Gicurasi, 2021.

Ibya kiriya gitero byatangajwe n’ingabo z’u Rwanda mu itangazo zasohoye icyo gihe.

Zemezaga ko bariya barwanyi ari abo mu mutwe wa FLN binjiye muri Bweyeye baturutse mu ishyamba riri mu Burundi muri Komini Mabayi.

Inzego z’umutekano w’u Rwanda zisaba abaturage kwibuka kwicungira umutekano ariko nanone bagakura amaboko mu mufuka, bagakora bakiteza imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version