Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Misiri Iri Guha Somalia Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Misiri Iri Guha Somalia Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2024 11:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwato bw'intambara bwa Misiri
SHARE

Umwe mu ba dipolomate yatangaje ko mu mpera z’Icyumweru gishize hari ubwato bwa Misiri bwagejeje intwaro muri Somalia mu rwego kubakira iki gihugu ubushobozi mu bya gisirikare.

Ni igikorwa kiri mu mugambi mugari wa Misiri wo guhangana na Ethiopia, igihugu bihora mu makimbirane bipfa guharanira kugira ijambo mu karere no gukoresha amazi ya Nili ku kigero kinini.

Muri Kanama, 2024 Cairo yasinyanye na Mogadishu amasezerano yo gufatanya mu bya gisirikare, ayo akaba ari yo ashingirwaho Misiri yoherereza Somalia intwaro.

Ku ruhande rwa Ethiopia, nayo iherutse gusinyana amasezerano n’Intara ya Somaliland, iyemerera ko izajya iyifata nk’’igihugu kigenga hanyuma Somaliland igaha Ethiopia ubutaka izubakaho icyambu.

Misiri yahise yamagana ayo masezerano ivuga ko adahuje n’ibisanzwe biranga imikoranire hagati y’ibihugu bifite ubwigenge bwemewe muri UN.

Ku Cyumweru gishize no ku wa Mbere w’iki kiri kurangira nibwo ingabo za Misiri zagejeje ku cyambu cya Somalia intwaro nyinshi zazanywe n’ubwato.

Umwe mu bakozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe wa Somalia witwa Nasra Bashir Ali yemereye Reuters ko ibyo byabaye ndetse ashyira n’ifoto ye kuri X ahagaze yitegereza uko izo ntwaro zipakururwa.

Hagati aho kandi ubutegetsi bwa Misiri buherutse kuburira abaturage bayo baba muri Somalia ko bakwiye kuzibukira kujya muri Somaliland kuko hashobora kubateza akaga.

TAGGED:EthiopiafeaturedIntambaraIntwaroMisiriSomaliaUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CLADHO Igira Abantu Inama Yo Kwirinda Gusambanya Abana
Next Article Nyanza: Abaganga Batanze Ubuhamya Mu Rubanza Ruregwamo Abapolisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?