Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Misiri Iri Kubaka Umurwa Mukuru Mushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Misiri Iri Kubaka Umurwa Mukuru Mushya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2021 8:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Misiri buri hafi kuzuza Umurwa mukuru Mushya ugiye kubakwa  mu bilometero 45 uvuye ku ruzi rwa Nili. Igice cya mbere cy’uyu mushinga kizarangira gitwaye Miliyari 25$.

Muri iki gihe kandi hari zimwe mu nyubako zatangiye  kubakwa kandi ziri hafi kuzura zirimo umusigiti munini, inyubako Minisiteri zizakoreramo ndetse n’Ibiro bizakorerwamo n’Umukuru w’Igihugu.

Abahanga mu bwubatsi bari gukora inyubako zimeze nk’ingoro abami ba Misiri ya kera(bitaga Pharaoh) bari batuyemo.

Ni umushinga bivugwa ko uzaba ari intangiriro ya Misiri nshya, Misiri igendanye n’ikoranabuhanga rigezwemo muri iki gihe kandi yerekana icyerekezo cya kiriya gihugu kiri mu byaranze amateka y’abantu kurusha ibindi ku isi kugeza ubu.

Uyu mushinga kandi uri mu rwego rwo kuzasigira ibisekuruza amateka yaranze ubutegetsi bwa Abdel Fattah al-Sisi.

Mu kibanza uriya mujyi uri kubakwamo kandi hari umuturitwa mwiza uri kuhubakwa, ukazaba ihuriro ry’ubucuruzi bugezweho.

Uri kubakwa ku buso bwa metero kare 385.

 Umwe mu bubatsi bayoboye uriya mushinga witwa Bwana Khaled el-Husseiny avuga ko igice cya mbere cy’uriya mushinga kigeze kuri 60% .

Avuga ko iyo biza kugenda nk’uko byateguwe mbere, uriya mushinga uba waruzuye.

Wadindijwe n’icyorezo COVID-19 ariko biteganyijwe ko igice cyawo cya mbere kizatahwa mu mpera z’umwaka wa 2021.

Ikoranabuhanga rizaba ryiganje…

Ibikorwa byose bizakorerwa muri uriya murwa mukuru mushya wa Misiri bizaba bifite ahantu bicungirwa kugira ngo birindirwe umutekano kandi bikorane mu buryo bwuzuzanya.

Ibisenge by’inzu bizaba bitwikiriwe n’ibyuma bikurura imirasire y’izuba izifashishwa mu gutanga amashanyarazi.

Ibi kandi ni ingenzi mu gihugu nka Misiri kigira igice kinini cy’umwaka kiba kivamwo izuba kurusha imvura.

Abantu bazaba batuye uriya murwa mukuru bazajya bakoresha ikoranabuhanga gusa mu guhererekanya amafaranga kandi buri rugo rugomba gusiga metero kare 15 z’ubusitani.

Uriya mujyi niwuzura uzabanza guturwamo n’abaturage miliyoni esheshatu, ariko bazagenda biyongera uko uzagenda wagurwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’imyubakire witwa Amr Khattab yabwiye The Reuters ko imirimo yo kubaka uriya mujyi itabuza ko Guverinoma ikomeza gukorera muri zimwe mu nyubako zuriya mujyi.

Igice cy’uriya mujyi kigenewe ubucuruzi kizuzura muri 2023.

Umwenda w’Abashinwa ntiwabura…

Kugira ngo Misiri ibone amafaranga ahagije yo gushobora muri uriya mushinga wayo byabaye ngombwa ko yaka umwenda Leta y’u Bushinwa ungana na miliyari 3$.

Ikindi ni uko igice cy’ubucuruzi cy’uriya murwa mukuru kizubakwa n’Ikigo cy’u Bushinwa cy’ubwubatsi kitwa China State Construction Engineering Corp (CSCEC).

Perezida Sisi aherutse kuvuga ko hari indi mishinga minini ateganya kuzatangiza kubaka no mu bindi bice by’igihugu cye.

Yagize ati: “ Kubaka undi murwa mukuru ntibizatuma twibagirwa Cairo cyangwa Alexandria cyangwa Port Said n’ahandi. Turashaka guhuza ibya kera n’iby’ubu.”

Umugambi kandi ni ukugabanya ubucucike bw’imodoka n’abantu bukunze kugaragara muri  mihanda ya Cairo.

Cairo, Umurwa w’Amateka…

Cairo ni umurwa mukuru wa Misiri guhera mu bihe by’abami ba kera ba Misiri. Uyu mujyi washinzwe mu gihe Misiri yayoborwaga n’abami bitwaga aba Fatimide. Hari mu mwaka wa 969 Nyuma ya Yezu Kristu.

Cairo yubatswe hafi y’aho uruzi rwa Nil rwisuka

Agace Cairo yubatswemo gaturanye n’aho imva z’abami bakomeye ba Misiri bahambwemo zizwi ku izina rya Pyramides za Khephren na Khufu.

Ni hafi y’aho Nile yisuka, ni ukuvuga aho abahanga mu bumenyi bw’isi bita Delta du Nil.

 Cairo ni hamwe mu hantu ha mbere ku isi habanje gukinirwa filimi no gushingwa inganda zitunganya umuziki mu bihugu by’Abarabu.

Muri uriya mujyi niho hashinzwe Kaminuza ya kabiri ya kera kurusha izindi, iyi ikaba yitwa Al-Azhar.

Muri biriya bihe iyi Kaminuza yigishaga amategeko ya Islam, ubumenyi bw’ikirere, ityazabwenge rya kisilamu( Islamic Philosophy) n’ibindi.

Umwe mu ntiti zikomeye zahigishije ni Umuyahudi witwaga Moses Ben Maimon uzwi nka  Maimonides. Abayahudi bamwita  Rambam (Hebrew: רמב״ם‎),   Yigishijeho ubuvuzi, imibare n’ibindi.



Intiti Moses Momonides
TAGGED:featuredIkoranabuhangaInyubakoMisiriMukuruNilSisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yayoboye Inama Ku Iterambere Ry’Ikorabuhanga Nyuma Ya COVID
Next Article Guhoza Abakozi Ku Nkeke Byahombeje Ellen DesGeneres, Isomo Ku Bakoresha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?