Misiri, Sudan Na Ethiopia Byahuriye Mu Biganiro i Kinshasa

Ibihugu bya Misiri, Sudan na Ethiopia byahuriye mu biganiro ku nzego za minisiteri, bigamije gushakira umuti ibibazo bishamikiye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa rutura rurimo kubakwa na Ethiopia ku ruzi rwa Nil, ruzwi nka Grand Ethiopian Renaissance Dam.

Ni urugomero ibihugu bya Sudan na Misiri byagaragaje impungenge ko kurwuzuzamo amazi akomoka ku mugezi wa Nil bizagabanya ingano y’amazi abigeraho, kandi bikenera ingano nini yayo ngo ubuzima bubashe gukomeza.

Nka Misiri ishingira 97% by’amazi kuri Nil, ku buryo abahanga bavuga ko Nil itabayeho, Misiri yahinduka ubutayu.

Ibi bihugu byahuriye i Kinshasa kuri iki Cyumweru mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, aheruka kugaragaza ubushake bwo guhuza ibi bihugu.

- Advertisement -

Perezida Tshisekedi aheruka mu ruzinduko mu Misiri, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Abdel Fatah Al Sisi akamusaba ubuhuza muri icyo kibazo.

Mu ijambo rye atangiza iyi nama, Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagize ati “Iyi minsi ibiri y’ibiganiro ikwiye guha impande zose bireba umwanya wo gufungura paji nshya mu butwererane bw’ibi bihugu bitatu by’abavandimwe.”

Urwo rugomero rw’amashanyarazi rurimo kubakwa na Ethiopia ruzaba ari rwo rwa mbere runini muri Afurika, rukazatanga gigawatts 6.4. Rwubatswe mu gace ka Benishangul-Gumuz, mu bilometero 45 mu burasirazuba bwa Sudan.

Uru rugomero rukomeje guteza ibibazo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version