Umunyakenyakazi Yaciye Agahigo Mu Kwiruka Igice Cya Marathon

Ruth Chepngetich of Kenya celebrates after winning the women's marathon at the World Athletics Championships in Doha on Sept. 27, 2019. (Photo by Kyodo News via Getty Images)

Ruth Chepngetich ukomoka muri Kenya yashyizeho agahigo k’isi mu kwiruka igice cya marathon (21.0975 km), akoresheje isaha 1, iminota 4 n’amasegonda 2 mu irushanwa ryabaye kuri iki Cyumweru, i Istanbul muri Turikiya.

Chepngetich w’imyaka 26 yakuyeho agahigo kaherukaga gushyirwaho n’umukobwa Ababel Yeshaneh ukomoka muri Ethiopia wari warakoresheje 1’04’31, maze kuri icyo gihe akuraho amasegonda 29.

Yeshaneh yashyizeho ako gahigo mu irushanwa ryabaye muri Gashyantare 2020, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu irushanwa rizwi nka N Kolay Istanbul ryabaye kuri iki Cyumweru, uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yasize mugenzi we ukomoka muri Ethiopia Yalemzerf Yehualaw (1:04’40) n’umunyakenyakazi Hellen Obiri (1:04’51).

Ruth Chepngetich yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu myaka ya 2017 na 2019.

Ni ubwa mbere ku isi abagore batatu ba mbere babashije kwiruka igice cya marathon mu minota 65.

Ubu niwe wihariye uyu mwanya ku isi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version