Miss Elsa Iradukunda Aritaba Urukiko ‘Vuba Aha’

Miss Elsa Iradukunda wari ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ku cyaha kirimo impapuro mpimbano azitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022. Azaba ari kumwe n’uwo bareganwa witwa Nasra.

Mu rukiko bazasubirirwamo ibyo baregwa, bavuge niba babyemera cyangwa babihakana.

Uyu Nasra ni Noteri bivugwa ko yagize uruhare mu guhimba inyandiko ubushinjacyaha bukurikiranyeho Miss Iradukunda.

Miss Elsa Iradukunda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.We yafashwe taliki 8, Gicurasi, 2022 mu gihe uwo bareganwa yafashwe taliki 10, Gicurasi, 2022 ni ukuvuga iminsi ibiri nyuma y’uko Iradukunda afashwe.

- Advertisement -

Ubwo yafatwaga byavuzwe ko yabangamiye iperereza Ubugenzacyaha bwakoze kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid.

Uyu yari umukunzi wa Miss Elsa Iradukunda nk’uko benshi babyemeza.

Ishimwe we ubu yagejejwe mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gitsina.

Elsa Iradukunda agifatwa yabanje gufungirwa kuri station ya RIB i Remera.

Icyo Dr Murangira Thierry uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko uwari we wese uzabigaragaramo nawe azakurikiranwa.

The New Times yanditse ko ubushinjacyaha bwakiriye idosiye ya Elsa Iradukunda taliki 13, Gicurasi, 2022 burayisuzuma mbere yo kuyishyikiriza urukiko, akaba azarwitaba mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira kuri uyu wa 23, Gicurasi, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version