Miss Iradukunda Elsa Mu Rukiko

Kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Gicurasi, 2022 nibwo Miss Iradukunda Elsa yitabye urukiko asomerwa ibyo aregwa. Nyuma abacamanza bagize inteko izamuburanisha banzuye ko kuri uyu wa Gatatu taliki 25, Gicurasi, 2022 saa kumi z’umugoroba aribwo azasomerwa ku ifunga cyangwa ifungurwa by’agateganyo.

Mu rukiko ariko yavuze ko muri iki kirego hazavugwamo ‘amazina y’abandi bantu’ bityo ko yazaburanira mu muhezo.

Icyifuzo cye urukiko rwacyemeye.

Miss Elsa Iradukunda akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku cyaha kirimo impapuro mpimbano.

- Advertisement -

Miss Elsa Iradukunda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017.We yafashwe taliki 8, Gicurasi, 2022 mu gihe uwo bareganwa yafashwe taliki 10, Gicurasi, 2022 ni ukuvuga iminsi ibiri nyuma y’uko Iradukunda afashwe.

Ubwo yafatwaga byavuzwe ko yabangamiye iperereza Ubugenzacyaha bwakoze kuri Ishimwe Dieudonnée uzwi nka Prince Kid.

Uyu yari umukunzi wa Miss Elsa Iradukunda nk’uko benshi babyemeza.

Ishimwe we ubu yagejejwe mu rukiko aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ihohotera rishingiye ku gitsina.

Elsa Iradukunda agifatwa yabanje gufungirwa kuri station ya RIB i Remera.

Icyo Dr Murangira Thierry uvugira Ubugenzacyaha bw’u Rwanda yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko uwari we wese uzabigaragaramo nawe azakurikiranwa.

The New Times yanditse ko ubushinjacyaha bwakiriye idosiye ya Elsa Iradukunda taliki 13, Gicurasi, 2022 burayisuzuma mbere yo kuyishyikiriza urukiko, akaba azarwitaba mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira kuri uyu wa 23, Gicurasi, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version