Miss Muheto Na Fatakumavuta Bageze Mu Rukiko

Kuri uyu wa Kane Miss Divine Muheto Nshuti na Fatakumavuta bamaze kugera ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo basomerwe ibyo baregwa.

Miss Muheto aherutse gutabwa muri yombi na Polisi atwaye yasinze, ndetse agonga n’ibikorwaremezo nk’uko itangazo uru rwego rwasohoye mu minsi ibiri ishize ribyemeza.

Muheto kandi ngo ntibwari ubwa mbere akoze ayo makosa agize ibyaha bimugejeje imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kane taliki 31, Ukuboza, 2024.

Miss Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022.

- Kwmamaza -

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yatawe muri yombi Ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyaha akekwaho birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa, ibi akaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Icyakora ubwo bari mu iperereza habayeho kugenzura niba nta biyobyabwenge akoresha, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ku kigero kiri hejuru cyane.

Mu rukiko barasomerwa ibyo baregwa, bavuge niba babyemera cyangwa babihakana nyuma hakurikiraho iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version