Miss Naomie Arateganya Ubukwe Mu Mpera Z’Umwaka

Nishimwe Naomie yaraye atangarije RBA ko mu Ukuboza, 2024 ari  bwo azakora ubukwe. Hari mu kiganiro cyarutse kuri byinshi mu biranga uyu mukobwa ukundana na rwiyemezamirimo wo muri Ethiopia washoye mu ikoranabuhanga witwa Michael Tesfay.

Abajijwe uko yasobanura umukunzi we, Nishimwe yavuze ko Tesfay ari “umuhungu wicisha bugufi”.

Ngo ntameze nk’abandi bose.

Yabajijwe igihe ubukwe bwe n’uwo musore wo muri Ethiopia undi yavuze ko buzaba mu Ukuboza, 2024 ariko yirinda kuvuga italiki nyayo.

- Advertisement -

Ati: “ Iyo taliki nzayibamenyesha.”

Hashize imyaka ibiri inkuru y’urukundo rw’aba bombi ivugwa.

Kandi byagaragaraga kuko hari henshi babaga bari kumwe, ubundi bakagaragara bifotozanyije bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Kugira ngo bijye ku mugaragaro, Tesfay niwe washyize kuri Instagram ye amafoto yambika Naomie impeta, ayo mafoto aza akurikiwe n’amagambo yemeza ko uyu mugabo yiyemeje kuzakomeza ubuzima bwe ari kumwe na Naomie Nishimwe.

Ikindi ni uko uyu mugabo yatangaje ko bidatinze ubukwe bwabo buzataha ariko nta taliki yatangaje.

Kugeza ubu abandi babaye ba Nyampinga b’u Rwanda bakaba bararwubatse guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu ni Grace Bahati, Aurore Mutesi Kayibanda na Elsa Iradukunda uherutse gushakana n’uwahoze ayobora ikigo cyateguraga Miss Rwanda ariko akaza kubifungirwa witwa Dieudonné Ishimwe wamamaye ku izina rya Prince Kid.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version