Inyabutatu Yahuye

Perezida Cyril Ramaphosa, Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye bahuye baganira uko barushaho gukorana mu kurwana na M23.

Ndayishimiye aherutse kubwira Abarundi ko ari ngombwa gukorana na DRC kuko umwanzi wabo ari umwe.

Hagati nyuma yaje kujya gusura Felix Tshisekedi baganira uko barushaho gukorana ndetse icyo gihe yabwiye abanyeshuri bo muri Kaminuza zo muri DRC ko yifuza ko ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwavanwaho.

Yavuze ko ibyo yabikora yifashishije urubyiruko rw’u Rwanda kuko ngo rurakandamijwe.

Ibi ariko urubyiruko rw’u Rwanda rwo rurabihakana, rukavuga ko  intego yarwo ari ugukora rugatera imbere.

Cyril Ramaphosa we ayobora igihugu gifite abasirikare benshi mu ngabo za SADC ziherutse koherezwa muri DRC guhangamura M23.

Aherutse kwemeza ko hari abasirikare 2,900 ashaka koherezayo kugira ngo bafatanye na DRC nk’igihugu kigize SADC mu guhangamura M23.

Nta byatangajwe ku byo aba bakuru b’ibihugu baganiriyeho ariko ushingiye ku mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byabo, ushobora kwemeza utibeshya ko baganiriye uko bakongera umuriri mu ntambara bamazemo igihe na M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version