Miss Rwanda 2020 Yambitswe Impeta Na Rwiyemezamirimo Wo Muri Ethiopia

Rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga wo muri Ethiopia witwa Michael Tesfay yambitse impeta umukunzi we Miss Rwanda 2020 witwa  Naomie Ishimwe. Hari hashize imyaka ibiri bivugwa ko bakundana kandi byagaragaraga kuko hari henshi babaga bari kumwe, ubundi bakagaragara bifotozanyije bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Aho umwe ari undi ntahabura

Tesfay niwe washyize kuri Instagram ye amafoto yambika Naomie impeta, ayo mafoto aza akurikiwe n’amagambo yemeza ko uyu mugabo yiyemeje kuzakomeza ubuzima bwe ari kumwe na Naomie Ishimwe.

Ikindi ni uko uyu mugabo yatangaje ko bidatinze ubukwe bwabo buzataha ariko nta taliki yatangaje.

Mu minsi mike ngo bazaha abantu ibirori

Kugeza ubu abandi babaye ba Nyampinga b’u Rwanda bakaba bararwubatse guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu ni Grace Bahati, Aurore Mutesi Kayibanda na Elsa Iradukunda uherutse gushakana n’uwahoze ayobora ikigo cyateguraga Miss Rwanda ariko akaza kubifungirwa witwa Dieudonné Ishimwe wamamaye ku izina rya Prince Kid.

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yashakanye na Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wamamaye muri Rayon Sports.
Miss Aurore Mutesi
Elsa Iradukunda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version