M23 Irashaka Kuganira N’Abahuza By’Umwihariko

Mouvément du 23, Mars,( M23) yatangaje ko ishaka kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Lorenco ndetse na Uhuru Kenyatta, ikabagezaho icyo itekereza ku myanzuro iyireba mu yiherutse gufatirwa i Luanda.

Imwe mu myanzuro iheruka gufatirwa i Luanda ireba M23 harimo ko igomba kurekura uduce twose yafashe, ubundi igasubira ahahoze ari mu birindiro byayo mu Kirunga cya Sabyinyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo yari yahawe amasaha ntarengwa ko igomba kuba yahagaritse imirwano.

M23 nayo irashaka guhabwa umwanya ngo abahuza bayitege amatwi

Hari umunyamakuru uherutse kubaza Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Patrick Muyaya impamvu mu biganiro bakora batajya batumira M23, asubiza ko iba ihagarariwe n’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Bidatinze Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Me Alain Mukuralinda yamusubirije kuri iyo radio ko u Rwanda rudakorera M23, ko atari rwo rushinzwe kuyivugira.

Bertrand Bisimwa uyobora M23 mu rwego rwa Politiki yaraye atangaje ko we n’abarwanyi be biyemeje koko guhagarika imirwano, ariko ko ingabo za Guverinoma nizibashotora, bazazivuna.

Mu itangazo uyu mutwe wasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Taliki 26, Ugushyingo, 2022 wavuze ko wifuza guhura na Uhuru Kenyatta ndetse Perezida wa Angola Joao Lorenco(bombi ni abahuza muri iki kibazo) ukamugezaho ibyifuzo byawo.

Hagati aho, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gice kimaze iminsi kiberamo imirwano, n’ubu iracyakomeje hagati ya M23 n’ingabo za DRC.

Umunyamakuru wa France 24 na Associated Press  uri yo witwa Justin Kabumba yatangarije kuri Twitter ko abaturage bari guhunga Bwito bagana ahitwa Kitchanga.

M23 ngo n’ubu iracyakambitse muri Bunagana, Kibumba na Kiwanja hafi y’ahitwa Katwiguru ndetse na Ishasha.

Imirwano irakomeje mu bice bimwe na bimwe

Indi mirwano iravugwa ahitwa Bishusha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version