Mu ibaruwa umunyapolitiki Katumbi yanditse akagenera kopi Radio Okapi, yatangaje ko ahagaritse kwiyamamariza kuyobora DRC kubera ko ngo aho agiye kwiyamamaza hose asanga abo ku ruhande rwa Tshisekedi bamuzonga, abayoboke be Polisi ikabarasa amasasu nyayo.
Yatanze urugero rw’ibiherutse kumubaho ubwo yari ari ahitwa Moanda muri Kongo-Central.
Abamushyigikiye muri rusange batangajwe n’iki cyemezo kubera ko kuri uyu wa Gatatu yari ategerejwe n’ab’i Kananga aho yari buve agana Tshikapa.
N’ubwo yahagaritse gukomeza kwiyamamaza, Moïse Katumbi yatangaje ko ibiherutse kumubaho mu minsi yashize ubwo yari yagiye kwiyamamariza i Moanda byerekana ko abahanganye nawe ‘bamufitiye ubwoba.’
Yasabye abayoboke be gukomeza kuba intwari bagashikama kugira ngo badacibwa intege n’abo ku ruhande rwa Guverinoma kandi ngo ntaho arajya.
Ku rutonde rw’abiyamamariza kuyobora DRC, Katumbi ari ku mwanya wa gatatu.
Moïse Katumbi byanavugwaga ko ari we muntu uhanganye by’ukuri na Tshisekedi .
Mu minsi yashize ubwo yiyamamazaga yabwiye abaturage ko nibamutora azaharanira ko ubuzima bwabo buba bwiza kurushaho.
Ntaratangaza niba yahagaritse kwiyamamaza mu buryo bwa burundu cyangwa niba ari iby’agateganyo.
Ku rundi ruhande Tshisekedi we ubu aruhukiye ahitwa Mbuji muri Kasaï-Oriental aho biteganyijwe ko azava agana ahitwa Bakua Dianga ahari isoko rinini aziyamamarizaho muri Komini ya Dibindi.