Israel Yatangaje Telefoni Y’Umuyobozi Wa Hamas Ngo UN Imuhamagare

Nyuma y’uko Inteko rusange ya UN yemeje ko intambara yo muri Gaza ihagarara, uhagarariye Israel muri uyu Muryango witwa  Gilad Erdan yazamuye icyapa cyanditseho nomero ya telefoni y’Umuyobozi mukuru wa Hamas witwa Yahya Sinwar asaba UN ko yamuhamagara akaba ari we ubazwa ibyo guhagarika intambara kuko ari Hamas yayitangije.

Erdan yagize ati: “ Ese mu by’ukuri murashaka ko intambara ihagarara? Niba ari ko bimeze, nimuhamagare iyo nomero y’umuyobozi wa Hamas mubimusabe kuko niwe watangiye iyi ntambara.”

Gilad yavuze ko Sinwar ari we ufite urufunguzo rw’uko intambara ihagaze mu buryo burambye kandi ngo yabikora aramutse asabye  abarwanyi be gushyira intwaro hasi, bakarekura abaturage ba Israel bashimuse.

N’ubwo ibihugu byinshi byatoye ko intambara ihagarara, hakemezwa umwanzuro 153-10 ku rundi ruhande ibihugu 23 byifashe, ariko ibindi nka Amerika, Autriche, Czech Republic, Guatemala, Liberia, Micronesia, Nauru, Papa New Guinea na Paraguay byanze kuwutora.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version