MONUSCO Irashaka Kongererwa Ibikoresho Ngo Ikore Neza

Umufaransa Nicolas de Rivière uyoboye itsinda ryoherejwe  muri DRC  n’abagize Akanana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ngo rirebe uko ibintu byifashe, yasabye aka kanama kongerera MONUSCO ibikoresho n’uburyo kugira ngo yuzuze neza inshingano.

Yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri iki Cyumweru taliki 12, Werurwe, 2023 ari kumwe na Bintu Keita uyobora MONUSCO.

MONUSCO ni ubutumwa Umuryango w’Abibumbye wohereje muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo buhagarure amahoro.

Abakozi bayo bageze muri kiriya gihugu taliki 20, Ugushyingo, 1999.

- Advertisement -

Kuva icyo gihe kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, umutekano nturasubira mu buryo kandi abasirikare n’abakozi ba MONUSCO bavugwaho kuba ari bo bakozi ba UN bahembwa amafaranga menshi kurusha bagenzi babo boherejwe hirya no hino ku isi.

Nicolas de Rivière yabwiye abanyamakuru bari baje mu kiganiro yakoreye i Goma ko inshingano ya mbere ya MONUSCO ari ukurengera abasivili.

Ati: “ Ni gute yakora akazi kayo neza kandi nta bikoresho n’ubundi bushobozi buhagije ifite?

Aha yavugaga MONUSCO!

Yibukije ko ubutumwa UN yoherezamo abakozi bayo buba ari ubwo ‘kurinda amahoro’, ko [atari] ubwo kwifatanya n’uruhande urwo ari rwo rwose mu zihanganye mu ntambara.

 Kurinda abaturage ni inshingano ya  FARDC 

Nicolas de Rivière

Nicolas de Rivière yasubiye mu bikunze kuvugwa na benshi ko nta wundi ufite mu nshingano ze kurinda abaturage ba DRC utari ingabo zayo.

Yabukije ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari igihugu kigenga, gifite ubusugire bityo ko ingabo zacyo ari zo za mbere zikwiye kandi zigomba kurinda abagituye.

Kuri we, ingabo za DRC nizo zikwiye kurwanya imitwe y’inyeshyamba, zikagarura ubusugire bw’igihugu mu biganza by’ubuyobozi bwacyo.

Uyu muhanga mu by’ububanyi n’amahanga avuze ibi mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwamaze kwemeranya n’ubwa Angola ko ingabo z’iki gihugu zizaza gufasha Kinshasa kwirukana M23.

Umubare wazo n’igihe zizagererayo ntibiramenyekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version