Moses Turahirwa Wa Moshions Yarekuwe By’AGATEGANYO

Nyuma  yo kujurira atakamba avuga ko yarekurwa kugira ngo abone uko akurikirana iby’amasomo ye, kandi akizeza urukiko ko nta mpamvu adite yatuma azatoroka, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Moses Turahirwa.

Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano.

Turahirwa ubwo aheruka kuburana yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe ibintu uko bitari ndetse rufata icyemezo ku byo rutaregewe.

Yavuze ko urumogi yanyoye yarunywereye hanze y’u Rwanda kandi yari abyemerewe, bityo agasaba ko yakurikiranwa ari hanze byaba ngombwa agatanga ingwate.

- Kwmamaza -

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gutegeka ko Turahirwa yakurikiranwa afunze.

Mu gusesengura, Urukiko rwavuze ko rwasanze ntaho Turahirwa yigeze abazwa ku itangazo ryavugaga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, uretse kuba ryarashyizwe muri dosiye.

Umucamanza asanga kuba iyi ngingo yarashingiweho mu gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo, ari inenge mu mikirize y’urubanza rwabanje.

Ku ngingo y’uko yavugaga ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y’u Rwanda nkuko abivuga, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge bityo gihe ishingiro icyo aregwa n’ubushinjacyaha.

Nyuma yo gusuzuma byose no kureba uko buri muburanyi yireguye, Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura ariko ategekwa kutarenga imbibi z’u Rwanda no kujya yitaba ubushinjayaha buri cyumweru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version