Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko igenamigambi ritaganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 6.2% mu mwaka wa 2023.
Biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 6.7% mu mwaka wa 2024.
Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko umusaruro w’urwego rwa serivisi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7% muri 2023 ugereranyije na 12.2 wari wazamutseho muri 2022.
Impamvu yateye iryo gabanuka ifitanye isano n’ibibazo biri ku isi muri rusange,
Urwego rw’inganda rwatanze umusaruro ku gipimo cya 7.7% ugereranuyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2022 kuko wazamutse ku kigero cya 5%.
Imirimo y’ubwubatsi n’umusaruro w’ibyakorewe mu nganda iri mu byatumye uyu mubare uzamuka
Mu mwaka wa 2023 kandi biteganyijwe ko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uzazamuka ku gipimo cya 4%, ugereranyije na 2% byari byazamutseho umwaka ushize wa 2022.
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko Leta yafashe ingamba zo guharanira ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kuzamuka kugera ku kigero cya 6.7% mu mwaka wa utaha wa 2024.
Mu mwaka wa 2025 biteganyijwe ko uzazamuka ukagera ku gipimo cya 7% ndetse no ku gipimo cya 7.3% mu mwaka wa 2026.