Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MOSSAD Irashinjwa Gutega Ibisasu Muri Telefoni Za Hezbollah
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

MOSSAD Irashinjwa Gutega Ibisasu Muri Telefoni Za Hezbollah

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2024 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Pager ni akuma kohereza ubutumwa buto hagati y'abantu bakora bimwe
SHARE

Urwego rwa Israel rushinzwe ubutasi bwo hanze  rwitwa Mossad rurashinjwa gutega ibiturika mu bikoresho by’itumanaho bya Hezbollah bikica abantu benshi abandi bagakomereka cyane.

Ibyo byuma umuntu yakwita ibyuma by’ikoranabuhanga byaturikanye abarwanyi ba Hezbollah 2,800 barakomereka cyane, icyenda barahagwa n’abandi bari mu gace ibyo byabereyemo nabo barakomereka.

Raporo ku iturika ryabereye muri Lebanon aho Hezbollah ifite abarwanyi ivuga ko abakozi ba Mossad batanze amafaranga ku bigo byakoze biriya bikoresho by’ikoranabuhanga, bibishyiramo ibiturika zitaragurishwa.

Bivuze ko kuva zakorwa zikagera muri Lebanon abarwanyi ba Hezbollah bazikoreshaga batazi ko zitezemo kabutindi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Lebanon avuga ko ibyo bikoresho bishobora kuba byarinjijwe mu gihugu mu mezi macye yatambutse.

Ndetse Israel na Amerika byatangaje ko byasanze ari ngombwa guturitsa biriya bintu mbere y’igihe bari barateganyije,babikora bakanga ko Hezbollah na Lebanon babivumbura.

Indi ngingo iri muri iki kintu ni uko abashakashatsi barebye muri ibyo byuma basanga birimo akuma kakorewe muri Taiwan, gakorwa n’ikigo Gold Apollo ariko ubutegetsi bw’iki gihugu burabihakana.

Taiwan ivuga ko ahubwo biriya byuma byakorewe muri Hongrie kuko ari yo yatsindiye isoko.

Umwe mu bahanga mu by’ibiturika yabwiye BBC ko muri buri cyuma cy’ikoranabuhanga basanzemo garama 20 z’ubumara buturika cyane kandi bukoranywe imigambi ya gisirikare.

- Advertisement -

Ibyuma 5000 by’itumanaho nibyo byari bitezwemo ibyo biturika.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, umuyobozi wa Hezbollah witwa Hassan Nasrallah yasabye abarwanyi be ko bashakisha izindi telefoni zitari smartphones kugira ngo abe ari zo bazajya baganiriraho.

Yatinyaga ko Israel yashobora kuzinjiramo ikaba yamenya imigambi yabo.

Ibyo Nasrallah yabwiraga abarwanyi be intasi za Israel zarabyumvise zinjirira ibigo byahawe iryo soko zikorana nabyo mu gushyira biriya biturika muri iryo tumanaho.

Ibi ni ibyemezwa na Reuters!

Mu cyuma wagereranya n’ubwonko bwa telefoni bita Motherboard niho intasi za Mossad zashyize bwa bumara kandi bwari buhishe ku buryo bigoye cyane ko icyuma cy’ikoranabuhanga bita scanner cyabubona.

Ubwo ibi byuma byageraga muri Lebanon abarwanyi ba Hezbollah barabikoresheje bisanzwe.

Abateguye kiriya gitero bari barashyizemo uburyo bw’uko bizaturika, babikora binyuze mu gushyiramo uburyo buzatuma iki gikoresho cyakira ubutumwa bwa code butuma gititira( vibrate) noneho nyiracyo yakanda buto( button) ngo azimye iryo titira kigahita gisandara.

Kubera ko izo telefoni zose zari zarahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, iryo turika ryageze ku bantu benshi bari basangiye iryo koranabuhanga rya kirimbuzi.

Igikorwa cyose cyamaze amasogonda 10.

Aya masogonda yari ahagije kugira ngo iryo turika riteze ibibazo kandi mu buryo bukomeye.

Israel ijya gutegura ibi, yari igamije ko umunsi yatangije intambara yeruye kuri Hezbollah izabanza ikayikura umutima binyuze muri iryo turika ariko yahisemo kubikora mbere yanga ko ‘plan’ yayo yavumburwa kare.

Iryo turika ryamaze isaha kandi ribera hafi mu gihugu hose ndetse ngo hari n’umwe mu bayobozi muri Iran nawe wagezweho n’iryo turika kuko yari afite icyo gikoresho.

Muri Lebanon hose igikuba cyaracitse birambuka bigera no muri Syria.

Mu bantu 2,800 baturikanywe n’iryo turika, abagera kuri 300 bajyanywe kwa muganga barembye cyane.

Kuremba kwabo kandi gufite ishingiro kuko ubushyuhe bwakurikiye ririya turika bwanganaga na 590 C  ni ukuvuga ubushyuhe bukubye hafi inshuro eshanu amazi yaseruye bagiye kwarikamo umutsima.

Iby’iri turika bije hashize igihe gito umwuka mubi hagati ya Israel na Hezbollah urushijeho kuzamuka.

Uretse kuba impande zombi zangana urunuka, Hezbollah yo yari imaze igihe irakariye cyane Israel nyuma yo kuyicira umugaba w’ingabo.

Icyakurikiye iryo yicwa ni ukurasanaho hagati y’ingabo za Israel zikorera mu Majyaruguru n’abarwanyi ba Hezbollah.

Byatumye ndetse hari abaturage ba Israel batwarwa bunyago bajyanwa muri Lebonon, ibintu byarakaje Israel cyane.

Hezbollah kandi bivugwa ko yamaramarije gutangiza intambara kuri Israel, ikaba intambara yeruye.

Mu gihe ibintu ari uko byifashe hagati ya Hezbollah na Israel, ku rundi ruhande ingabo z’iki gihugu zihanganye nanone na Hamas iyo muri Gaza.

TAGGED:featuredHamasHezbollahIbisasuIbiturikaIsraelMosaad
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingendo Rwandair Yakoreraga Cape Town Zahagaze
Next Article Rwanda: Imvura Yakomye Mu Nkokora Ubucukuzi Bw’Amabuye Y’Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?