Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mozambique: Abantu 90 Bishwe No Kurohama
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mozambique: Abantu 90 Bishwe No Kurohama

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2024 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri iki Cyumweru abantu barohamye mu bwato bwaganaga ku kirwa cya Nampula muri Mozambique,  abagera kuri 90 bahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko intandaro y’iyi mpanuka ari uburemere bukabije bw’abantu n’ibintu byari biburimo.

Umuyobozi w’Intara ya Nampula yabwiye RFI ko ubwo bwato bwarimo abantu 130.

Uwo mugabo yitwa Jaime Neto.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Icyabiteye ni uko bwarimo abantu benshi barusha umubare abo bukwiye gutwara. Byarangiye burohamye”.

Mu gahinda kenshi kandi yavuze ko mu bapfuye harimo abana be batatu.

Abatabazi bashoboye kurokora abantu batanu gusa kandi haracyakomeje gushakishwa abandi kuko hari abataraboneka.

Indi ngingo ikomeye igendanye n’iki kibazo ni uko abarohamye bari bahunze agace kibasiwe n’indwara ya macinyamyambi( cholera) ariko ntibagera aho bari bahungiye kuko baje kurohama.

Mu minsi mike ishize, Mozambique yadutswemo indwara ya macinyamyambi, ubu ikaba imaze gufata abantu 15,000, muri bo yishemo 32 abandi bari kwitabwaho n’abaganga.

- Advertisement -

Ni imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’Afurika.

Intara ya Nampula niyo yibasiwe n’iyi ndwara kurusha izindi, ikaba muri iyi minsi iri kwimukirwamo cyane n’abantu bahunga ubwandu bwa macinyamyambi buri kwiyongera cyane muri Cabo Delgado.

Indwara ya macinyamyambi itera n’umwanda ujya mu mazi abantu bakayanywa cyangwa bakayogesha ibikoresho byo mu rugo akabanduza gucisha hasi( guhitwa).

Iyo idakumiriwe hakiri kare, yandura abantu benshi ikica benshi biganjemo abana n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima nk’abagore batwite, abagezmu zabukuru n’abasanganywe umubiri udafite ubudahangarwa buhagije.

Hejuru y’ibi kandi ni ngombwa kwibukiranya ko  Nampula ari ikirwa ubusanzwe kiri mu bigize Umurage w’isi urindwa na UNESCO.

Mozambique ikorana ku Nyanja y’Abahinde, igaturana na Afurika y’Epfo, Eswatini, Zimbabwe, Zambia, Malawi na Tanzania.

Iki gihugu kandi cyahoze ari ubukoloni bwa Portugal kugeza mu mwaka wa 1975 ubwo cyabonaga ubwigenge.

Ituwe kugeza ubu n’abantu miliyoni 30, ariko ikaba ikunze no kwibasirwa na za serwakira zituruka mu Nyanja y’Abahinde.

TAGGED:featuredInyanjaKurohamaMozambique
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi Ba Leta Bahawe Umunsi W’Ikiruhuko
Next Article Sonia Rolland Arasaba Rugira Ngo Jenoside Ntizongere Ukundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?