Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mozambique: Uwatsinzwe Amatora Y’Umukuru W’Igihugu Yahunze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Mozambique: Uwatsinzwe Amatora Y’Umukuru W’Igihugu Yahunze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2024 4:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Venâncio Mondlane aravugwaho guhunga
SHARE

Ubutegetsi bwa Mozambique bwatangaje ko Venâncio Mondlane uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yamaze guhungira muri Afurika y’Epfo.

Yahunze nyuma y’uko abo mu ishyaka rye bigaragambije bakangiza byinshi mu gihugu birimo n’ibyo basahuye mu maduka y’Abanyarwanda bacururiza mu Murwa mukuru, Maputo.

Imidugararo yatejwe n’abo mu ishyaka rye yatumye hari abayitabiriye bayisizemo ubuzima kuko Polisi yabarashe amasasu ya nyayo ngo irebe ko abandi bakuka umutima.

Venâncio Mondlane aravugwaho guhunga nyuma y’uko muri iki Cyumweru kiri kurangira asabye abayoboke be ko mu Cyumweru gitaha bagomba kuzitabira imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora ari benshi.

Yabibasabye akoresheje ibiganiro yacishije ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kubona ko izi mbuga arizo yahinduye umuyoboro, Polisi yategetse ko zose ziba zifunzwe mu gihe runaka.

Amakuru avuga ko ubwo ibintu byari bimaze gukomera, Mondlane yahise ashaka uko acikira muri Afurika y’Epfo.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, intsinzi yabaye iya Daniel Chapo wo mu ishyaka ryagiye ku butegetsi kuva Mozambique yigenga mu mwaka wa 1975.

Mbere y’uko ahunga, Mondlane yatangaje ko kuba umunyamategeko we witwaga Elvino Dias yicanwa n’umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rye, ari ikimenyetso cy’uko nawe adahunze ashobora kuzahasiga ubuzima.

Kuwa Kabiri w’Icyumweru gishize ubwo ibyavuye mu matora byatangazwaga, nibwo imyigaragambo yatangiraga mu Murwa mukuru, Maputo.

Ibyavuye mu matora  y’Umukuru wa Mozambique byerekana ko Daniel Chapo yatsinze ku majwi angana na 71% .

Mondlane niwe waje ku mwanya wa kabiri agira 20%  naho Ossufo Momade wahoze mu ishyaka ry’inyeshyamba Renamo agira 6%.

TAGGED:ChapoGuhungaIshyakaMozambiquePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cancer Y’Ibere Yugarije Abanyarwandakazi
Next Article Ikiyaga Cya Kivu Kigiye Gukikizwa Ibiti By’Imbuto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?