Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Itsinda Rya Commonwealth Ryanyuzwe N’Aho U Rwanda Rugeze Rwitegura CHOGM 2021
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Itsinda Rya Commonwealth Ryanyuzwe N’Aho U Rwanda Rugeze Rwitegura CHOGM 2021

taarifa@media
Last updated: 24 February 2021 9:15 am
taarifa@media
Share
SHARE

Itsinda ririmo gutegura inama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), inama izwi nka CHOGM 2021, ryanyuzwe n’aho u Rwanda rugeze imyiteguro yayo, mu gihe hasigaye amezi make ngo ibe.

Iyo nama iteganyijwe hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bwa Commonwealth Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro, Luis G. Franceschi, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko basuye ahantu hatandukanye hazabera imirimo ya CHOGM 2021, banyurwa n’uko ibintu byifashe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yanditse kuri Twitter ati “Dushimishijwe cyane n’uburyo imyiteguro irimo kugenda, kandi dushimishijwe no kubona u Rwanda na Afurika byiteguye!”

Kuri uyu wa Kabiri kandi habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yahuje abahagarariye ibihugu byose bya Commonwealth baganira aho u Rwanda rugeze imyiteguro yo kwakira CHOGM 2021.

Biteganywa ko imirimo y’iyo nama izatangira ku wa 20 Kamena haba amahuriro y’urubyiruko, hakazaba ihuriro ry’abagore n’ihuriro ry’ubucuruzi byitezwe ko rishobora gusinyirwamo amasezerano akomeye, ikazasozwa n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Muri Werurwe umwaka ushize, mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuyibyaza umusaruro.

- Advertisement -

Ni ibikorwa bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

@CHOGM2021 @RwandaGov @PScotlandCSG @ComSecYouth @commonwealthsec pic.twitter.com/u0llKCyucJ

— Luis G Franceschi (@lgfranceschi) February 23, 2021
TAGGED:CHOGM 2021Commonwealthfeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen. Alex Kagame Yasabye Ab’I Rubavu Kuryamira Amajanja
Next Article Abo Kwa Museveni Bakingiwe COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?