Mpiranya Ukekwaho Uruhare Rukomeye Muri Jenoside ‘Ari’ Muri Zimbabwe

Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye barasaba Zimbabwe guta muri yombi  Bwana Protais Mpiranya kugira ngo agezwe mu nkiko kubera uruhare akekwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mpiranyi yahoze ari umusirikare mukuru  mu mutwe warindaga Perezida Juvénal Habyarimana, akaba akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko ari muri Zimbabwe, aho amaze imyaka 27 yihisha ubutabera mpuzamahanga.

Kuri ubu afite imyaka 60 y’amavuko.

- Advertisement -

Uyu mugabo ari ku mwanya wa mbere mu  bahoze mu butegetsi bwa Habyarimana Juvénal na Théodore Sindikubwabo bayoboye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa.

Ari kuri uyu mwanya wa mbere nyuma y’uko Félicien Kabuga wari kuri uyu mwanya afatiwe mu Bufaransa mu mwaka ushize.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziyemeje kuzahemba miliyoni 5$ umuntu wese uzatanga amakuru azatuma Protais Mpiranya afatwa.

Serge Brammertz ukuriye ubugenzacyaha buri guhiga Mpiranya avuga ko ubwo Kabuga yafashwe, ashobora kuzatanga amakuru yazatuma na Protais Mpiranya afatwa.

Mpiranya ari ku mwanya wa mbere mu bahigishwa uruhindu

Abakozi b’Urwego ayoboye bigeze kujya muri Zimbabwe kuganira n’ubutegetsi bushya bwa  Emmerson Mnangagwa wari usimbuye umukambwe Robert Mugabe kugira ngo bamusabe imikoranire yatuma Mpiranya afatwa, ariko nta musaruro byatanze kugeza n’ubu.

Icyo gihe hari muri 2017.

Brammertz yabwiye The  Guardian ko impamvu ituma Mpiranya adafatwa, ari uko ashyigikiwe n’abasirikare bakuru muri Leta ya Mnangagwa.

Ikindi bazi ni uko uriya mugabo atembera muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, aho bivugwa ko afite inzu abamo n’ibikorwa by’amajyambere.

Share This Article
1 Comment
  • Abantu bakora kwa muganga yaragowe.ubuvuzi BW’Ibere buba bwihuta cyane kuko iyo bitinze urapfa,niba bagomba kujya bategereza biopsy results abazayarwara mufite ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version