MTN Rwanda Ifite Umuyobozi Mushya

MTN Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kane taliki 30, Kamena, 2022 ifite umuyobozi mushya witwa  Mapula Bodibe. Asimbuye Mitwa Ng’ambi woherejwe kuyobora iki kigo muri Cameroun akazatangira akazi ke taliki 01, Nzeri, 2022.

Mapula Bodibe yari asanzwe akora muri MTN muri Afurika y’Epfo ashinzwe kugeza serivisi ku bakiliya, abo bita General Manager w’icyo bita Consumer Marketing.

Mapula Bodibe ni umugore usobanukiwe iby’ikoranabuhanga mu bucuruzi ndetse n’itumanaaho kuko abikozemo imyaka irenga 15.

Kuri Linkedin avuga ko afite ubunararibonye mu guhuza abakiliya n’ikigo cy’itumanaho akoreye icyo ari cyo cyose.

- Advertisement -

Yaranditse ati: “ Umurimo nakoze mu myaka yose ishize watumye menya uko naha abakiliya banjye ibyiza kurusha ibindi.”

Mapula Bodibe avuga ko muri iriya myaka yose yamaze akorana n’ibigo by’ikoranabuhanga n’itumanaho, yamenye icyo kubaka umukiliya bivuze.

Icyakora MTN Rwanda aje kuyobora ayisanganye ibibazo birimo iminara itarakwizwa hose mu Rwanda k’uburyo hari abafatabuguzi bayo bayinenga ko umurongo wayo ujya ucuka kenshi bikabahombya cyangwa bikabateranya n’ababo.

Hari n’ikibazo cya Mobile Money gikunze kubaho, aho ubuyobozi bw’iki kigo busaba abakiliya bayo kwihangana kuko hari amasaha iri bube idakora.

Mitwa Ng’ambi nta gihe kinini yari ahamaze…

Mitwa Ng’ambi we yatangiye kuyobora MTN Rwandacell PLC mu Ukwakira, 2019 avuye muri Ghana aho yayoboraga Airtel -Tigo Ghana.

Mbere y’uko ajya muri Ghana, Mitwa yari asanzwe ayobora Tigo muri Senegal.

Amaze imyaka 10 muri iyi mirimo.

Yigeze no gukora muri MTN Benin ashinzwe kugeza serivisi zayo ku bakiliya.

Mitwa Ng’ambi

Soma bimwe mu bibazo umuyobozi mushya wa MTN Rwanda azahangana nabyo:

Ikiganiro Cyihariye: Ibibazo RURA Yategetse MTN Gukemura Ibigeze he?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version