Umuraperi La Fouine Ari Mu Rwanda Yitegura Igitaramo

Nyuma y’uko abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bashyiriye iterabwoba ku muraperi ukomoka iwabo ariko uba mu Bufaransa witwa Youssoufa ko naza mu Rwanda ibizamubaho azabyirengera, uwitwa La Fouine niwe wamusimbuye kandi yaraye mu Rwanda.

La Fouine kuri uyu wa Kane taliki 30, Kamena, 2022 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yishimiye kuzataramira Abanyarwanda mu minsi micye iri imbere.

Ku rubyiniro  La Fouine azahagaragara ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Magic System, Lilian Mbabazi ndetse ku ruhande rw’u Rwanda, umuraperi ufatwa nk’uwa mbere muri iki gihugu witwa Riderman nawe azahagaragara.

Riderman yari ari muri salle y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru.

- Advertisement -

Yaje yambaye ingofero iriho izina ry’uruganda akoreramo umuziki yise ‘IBISUMIZI’.

Ukwezi kwa Nyakanga kuzaba ari ukw’ibirori byinshi kandi kubera ko bisa n’aho ari ko kuzaba ari ukwa rwagati mu mpeshyi, birashoboka ko hari ibindi birori bizakurikiraho.

Laouine Mouhid ukomoka muri Maroc akaba azwi ku izina rya La Fouine niwe uzaba ari umuhanzi ukomeye wa mwamba muri Nyakanga, 2022.

Icyakora uyu mugabo aba mu Bufaransa.

Ubwo yatangaga ikiganiro n’abanyamakuru, hari na Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda.

Ku myaka 40 y’amavuko, La Fouine yamamaye  mu ndirimbo zirimo Tous Les Mêmes, Ma Meilleure, Quand Je Partirai, D’ou l’on vient, Papa n’izindi.

Igitaramo cya La Fouine kizagaragaramo n’abandi bahanzi barimo itsinda ryo muri Côte d’Ivoire ryitwa Magic System ricuranga injyana ya Coupés Décalés.

Rigizwe n’abagabo bane ari bo:A’saflo, Adama Fanny, Narcisse Sadoua na Etienne Boué Bi.

Ku wa Gatandatu bazataramira abatuye Kigali ahitwa Imbuga City walk n’ahitwa Kigali Car Free Zone guhera saaa kumi z’umugoroba.

Aha kwinjira muri rusange azaba ari Frw 7000 na Frw 20,000.

Abandi bahanzi nyarwanda bazitabira kiriya gitaramo ni Riderman, Keny Sol na Angel Mutoni.

Iki gitaramo cyateguwe n’ikigo Africa in Colours  cy’Umunyarwwanda Raoul Rugamba afatanyije na Alain Bidjeck ukorera i Paris mu Bufaransa.

Intego ya Rugamba na Bidjeck ni uguhuza abahanzi bo muri Afurika n’ab’ahandi kugira ngo bamwe bigire ku bandi hagamijwe iterambere basangiye.

Imikoranire y’aba bombi yatangiye mu mwaka wa 2020.

Bateguranye kandi iserukiramuco bise Sommet et Festival rigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu taliki 30, Kamena, kuzageza taliki 03, Nyakanga, 2022 ribera i Kigali mu Rwanda.

Mu bindi bitaramo biteganyijwe, harimo ikiswe Kigali Jazz Junction kizagaragamo abahanzi nk’Umunya Ugandakazi witwa  Lillian Mbabazi n’undi muhanzi witwa  Slaï, bakazaririmbira muri Kigali Art and Exhibition Village-ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri n’igice( 6.30 PM.).

Slaï azaririmba indirimbo za Zouk  Flamme, La Derniere Dance, Je t’Ammene.

Hari n’abandi bahanzi batandukanye bazahacuranga mu bitaramo biteganyijwe mu mpera z’Icyumweru kizarangira taliki 03, Nyakanga, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version