Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN Rwanda Igiye Kwinjira Ku Isoko Ry’Imari n’Imigabane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

MTN Rwanda Igiye Kwinjira Ku Isoko Ry’Imari n’Imigabane

admin
Last updated: 19 April 2021 4:36 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo cya mbere itumanaho rya telefoni mu Rwanda, MTN Rwandacell PLC, cyatangaje ko kizinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku wa 4 Gicurasi 2021,  nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba zirimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority (CMA).

Ni igikorwa kandi cyemejwe n’Ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange, RSE) na Crystal Telecom’s (CTL) yari igizwe n’abanyamigabane bafite 20% muri MTN Rwanda, mu gihe 80% isigaye ari iya MTN Group yo muri Afurika y’Epfo.

Mu itangazo MTN Rwanda yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ku isoko hazashyirwa imigabane 1.350.886.600, umugabane umwe ukazaba ugurwa 269 Frw.

Hemejwe ko CTL igomba guseswa, ya migabane yarebereraga igahabwa ba nyirayo mu buryo butaziguye. Bivuze ko abafatwaga nk’abanyamigabane ba CTL bazahita bitwa abanyamigabane ba MTN Rwanda, babashe kugurisha imigabane yabo ku isoko.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yemeje ko kujya ku isoko ry’Imari n’imigabane ari amahirwe ku bashoramari ngo babashe gushyira amafaranga yabo muri MTN Rwanda.

Yakomeje ati “Tunashimishijwe no kwakira abahoze ari abanyamigabane ba CTL nk’abanyamigabane ba MTN Rwanda.”

Umuyobozi w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA), Eric Bundugu, yavuze ko bishimishije kuba abanyarwanda bahawe amahirwe yo gushora imari mu kigo mpuzamahanga.

Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, weyavuze ko iyi ari intambwe ikomeye, kuko bifuza ko abanyarwanda bagira imigabane muri iki kigo, hagamije guteza imbere abatuye aho gikorera.

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hasanzwe ibigo icyenda, RH Bophelo Ltd, Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

- Advertisement -

MTN Rwandacell (MTN Rwanda) yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Ni cyo kigo cya mbere cyagejeje mu Rwanda serivisi z’itumanaho rya telefoni ngendanwa.

Cyagiye cyagura serivisi zacyo, ubu uretse kwitaba, guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi, umuntu ukoresha serivisi za MTN Rwanda anakoresha Mobile Money, MoMoPay na MoKash.

Ifite abakiliya basaga miliyoni esheshatu.

TAGGED:featuredMitwa Ng’ambiMTN RwandaRSE
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Incamake Ya Raporo Y’U Rwanda Ku Ruhare Rw’U Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Abapolisi 18 B’U Rwanda Bari Guhugurwa Ku Gucunga Imbunda Nto N’Amasasu
1 Comment
  • UZAYISENGA Desire says:
    01 January 2022 at 5:12 pm

    Mwiriwe
    Imigabane utanjya hasi ugura ni ingahe?(minimum)
    Murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?