Mu Banyarwanda Nizera Ko Hari Abandi Bazayobora Iki Gihugu Neza Kundusha- Kagame

Paul Kagame avuga ko abibaza uko u Rwanda ruzamera atakiruyobora babaza ikibazo atabonera igisubizo. Avuga ko ibyo Abanyarwanda bagezeho babigezeho ku bufatanye bwabo kandi ko ubwo azaba atakibayobora, bazabona undi ushobora no kuzaruyobora neza kurushaho.

Ati: “ Ubwo ntazaba mpari hari abandi bazaba bahari kandi birashoboka ko uwo bazahitamo ari we wazaba mwiza kurushaho.”

Avuga ko na mbere y’uko avuka u Rwanda rwahozeho ndetse ngo n’igihe yagarukiye avuye mu buhungiro nabwo yarusanze.

Kagame avuga ko ibyo byerekana ko u Rwanda ruzahoraho.

- Kwmamaza -

Avuga ko ibizaba atakiri Umukuru w’u Rwanda atabizi ariko akemeza ko ubwo atazaba ari umuyobozi w’u Rwanda hari abandi bazaba bayobora kuko n’amajyambere u Rwanda rwagezeho rwabigezeho ku bufatanye n’ubumwe

Ashima ko ibyo Abanyarwanda bageraho byose biva ku nzego bubatse ku bufatanye bwabo bose.

Ku kibazo cya M23, Kagame avuga ko u Rwanda rudafite aho ruhuriye nabyo ahubwo ko ari ikibazo cya DRC.

Yabwiye itangazamakuru ko ibya M23 ari ikibazo kireba ubuzima bw’abaturage ba DRC bitwa Abatutsi bakandamizwa n’ubutegetsi bwabo.

Ati: “ Ndetse n’abayobozi b’iki gihugu bemera ko abo ari abaturage babo. Kuki igihugu cyabo kitabaha uburenganzira nk’ubuhabwa abandi baturage. Nonese ibyo u Rwanda rubizamo gute?”

Kagame avuga ko igitangaje ari uko ku rundi ruhande hari abitwa FDLR bari muri DRC bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu Rwanda cyangwa abakomokaho bahuje ingengabitekero ya Jenoside ariko bo batajya bavugwa nk’ikibazo.

Yunzemo ko ikindi abantu badatindaho kandi gifite uburemere ari uko Guverinoma ya DRC ifasha abo bantu ba FDLR ngo bakomeze bakorere nabi u Rwanda n’abandi baturage ba DRC bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Kagame yongeye kubaza abantu impamvu ahubwo atari bo bafasha M23 kandi iri mu bibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version