Nouvelle Zélande: Umunyarwandakazi Yabaye Uwa Mbere Mu Batorera Muri Diaspora

Mbabazi ni Umunyarwandakazi wo muri Nouvelle Zélande, akaba ari we wabaye uwa mbere mu gutora Perezida wa Repubulika.

Niwe wabaye uwa mbere watoye mu Banyarwanda[kazi] baba mu mahanga.

Igihugu yatoreyemo kiba mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Inyanja ya Pacifique.

Iki gihugu ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Pacifique

Kuri iki Cyumweru taliki 14, Nyakanga, 2024, Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye gutora Perezida wa Repubulika wa Repubulika n’Abadepite.

Taliki 15, Nyakanga, 2024 nibwo Abanyarwanda baba mu Rwanda imbere bari butangire gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yabwiye RBA ko ashimira abakandida bose uko bitwaye muri iyi minsi yose.

Gasinzigwa yabwiye RBA ati: “ Turishimira uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze muri rusange, tukaba tunaboneyeho gushimira abakandida bagiye muri iki gikorwa kuko ibyo bakoze byari bikurikije amategeko. Turashimira n’Abanyarwanda uko babyitwayemo kuko babikoze mu mutuzo”.

Gasinzigwa asaba abari abakandida ndetse n’amashyaka yari yarabatoranyije ngo bayahagararire mu kwiyamamaza, ko nta bindi bikorwa ibyo byose byo kwiyamamaza bemerewe gukora.

Oda Gasinzigwa

Ku byerekeye uko Abanyarwanda baba mu mahanga bari butore, Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko ibikenewe byose ndetse n’abakozi bayo byamaze kugera mu bihugu abo Banyarwanda babamo.

Sites z’itora zarateguwe, udusanduku two gutoreramo twamaze kuboneka ndetse n’abakorera bushake b’iyi Komisiyo bazayifasha mu kugenzura uko ibintu bizagenda nabo bagezeyo.

Oda Gasinzigwa avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora Perezida wa Repubulika banatore Abadepite 53 bonyine kuko abandi Badepite barimo abahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga batorerwa imbere mu Rwanda.

Abo badepite 27 bazatorwa ku wa Kabiri taliki 16, Nyakanga, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version