Mu Batwa 6000 Ba Uganda, Umwe Niwe Waminuje

Ubwoko bw’Abatwa buri mu bwoko buzwi mu Karere k’Ibiyaga bigari n’ubwo buri mu bwasigajwe inyuma n’amateka kurusha ubundi.

Muri Rwanda barahari, mu Burundi barahari, mu Burundi bafite ubahagarariye muri Guverinoma no muri Congo (zombi) batahaba.

Muri Uganda naho barahaba muri pariki ya Bwindi nk’uko abanyamakuru ba The Guardian babyandika.

Hari ishyirahamwe ryiswe Magnum Foundation ryashinzwe ngo ribige ribiteho.

- Advertisement -

Imiryango yabo ibeshejweho no gusoroma imbuto n’ubuhigi nk’uko abandi nk’abo babagaho mu myaka irenga ibihumbi yashize.

Bose baba mu ishyamba ry’inzitane riri mu birunga byo muri Uganda.

Umwe mu banyamakuru ba The Guardian witwa Esther Mbabazi yafashe umwanya n’amafaranga ajya kureba uko COVID-19 yagize ingaruka kuri bo.

Umwe muri bo (Abatwa bose baba hariya hantu ni 6000) warangije Kaminuza avuga ko babana nk’abavandimwe.

Avuga ko babana nk’abavandimwe, bagaterwa n’uko baba baziranye, batuye ahantu hegeranye kandi barashakanye hagati y’abo.

Aho batuye babaho kubera ko bahize inyamaswa, bagahova ubuki, ariko bakagira ikibazo cy’uko Leta hari uburenganzira ibabuza kandi bagombye kuba aho batuye bisanzuye.

Hari bamwe muri bo bahisemo gusanga abandi baturage bakabacaho inshuro.

Ikibazo bavuga bafite ni uko banenwa n’abandi baturage ba Uganda, bakabafata nk’abavumwe, badakwiye kubana n’abandi.

Basabye Leta ko yabibuka n’abo bagira uburenganzira bwo kugira amasambu, ntibabeho nk’inzererezi mu gihugu cyabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version