Mu Bihe By’Intambara Abagore Batinya Gufatwa Ku Ngufu Kurusha Urupfu-Raporo

Nta kintu gikura umutima abagore iyo bumvise isasu rivuze kurusha gufatwa ku ngufu bagasambanywa. Kuri benshi, ibi birutwa no gupfa umuntu akavaho!

Hari bamwe bashobora kumva ko gupfa ari ikintu kindi, ariko ku mugore ufashwe ku ngufu agasambanywa, nta kibi kibiruta kuko aba azarinda apfa icyo gikomere kikimushegesha.

Ikibabaje kurushaho, ni uko hose ku isi ahari intambara, abagore bakorerwa kiriya cyaha.

Wabibona uramutse uhereye muri Ukraine, ugakomereza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, washakaga ukajya no muri Sudani y’Epfo n’aho wabihasanga.

- Advertisement -

Ubunyamaswa bw’abagabo bamwe na bamwe bugeza n’ubwo abagore cyangwa abakobwa bafatwa ku ngufu no mu bihe benshi baba babona ko ari iby’amahoro.

Muri Afurika y’epfo, niho bisa n’aho iki kibazo cyo gufata abagore mu bihe no mu gihe igihugu kiri mu mahoro, biri ku rwego rwo hejuru.

Ahandi hari iki kibazo ni muri Mexique, mu Buhinde, muri Brazil, Colombia, n’ahandi n’ahandi.

Hari n’abakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’aho bashakanye.

Uwo mwashakanye iyo ‘agutegetse’ ko mukora imibonano mpuzabitsina hatabayeho kuganira no gutegurana, bifatwa nko kuyigukoresha ku ngufu.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga kuri iki kibazo iherutse gutangazwa n’Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango ubwe Antonio Guterres, ivuga ko hari amatsinda y’abagizi ba nabi yabaruwe mu bihugu birimo intambara agera kuri 49 akora ibikorwa biteguye byo gusambanya abagore cyangwa kubakorera ibindi bya mfura mbi.

Ubushakashatsi bw’iyi raporo bwakozwe mu mwaka wa 2021 hirya no hino ku isi.

Ababukoze basanze abagore badatinya amasasu nk’uko batinya gusambanywa ku ngufu.

Iyo isasu rivuze, ikintu cya mbere umugore cyangwa umukobwa agirira ubwoba ni uko hari uwamusambanya.

Abagizi ba nabi buririra ku bwoba, akaduruvayo no kudahana gushingiye ku mategeko kuba kuri mu gace karimo intambara, maze bagakorera abagore cyangwa abakobwa amabi.

Ikindi ni uko no muri rusange abagore n’abakobwa bo mu bice bikunze kubamo intambara n’amakimbirane akomeye, baba bafite imibereho mibi bityo ibihe nk’ibyo bigatuma ubuzima burushaho kuba bubi.

Mu bihe by’intambara kandi za kirazira ziracika, abantu bakazirura ibyo bari basanzwe baziririza.

Mu yandi magambo umugore abantu bubahaga kubera ko yiyubashye kandi n’amategeko akaba amurinda, mu bihe by’intambara, abagizi ba nabi ntibaba bakimutinya.

Aba ba rukarabankaba ntibatinya ngo kwadukira abana b’abakobwa bakiri bato, ababyeyi bababyaye ndetse n’abakecuru bose bakabangiza.

Abahanga mu by’intambara bavuga ko abagizi ba nabi bakora biriya mu rwego rwo gukomeza gukura umutima abaturage kugira ngo intambara igire indi sura.

Ntibaba bifuza ko intambara iba iyo kwica abanzi gusa, ahubwo baba bashaka ko iba n’uburyo bwo gukura abantu umutima kugira ngo n’uzayirokoka nawe azasigarane igikomere n’ubwo ntawamurashe ngo amwice cyangwa amumugaze.

Kubera ko intambara itandukanya imiryango, bamwe bakaburana, abandi bakitaba Imana, abarokotse bagahunga, bituma n’uwahohotewe atabona abamuba hafi by’ako kanya ndetse no kuvuzwa bigatinda.

Uko imiryango yari isanzwe yubatswe, uko abantu bashyikiranaga, abato bakishingikiriza ku bakuru, byose birasenyuka, bigasa n’aho buri wese aba nyamwigendaho.

Aha rero niho abantu b’umutima mubi babonera urwaho rwo guhemukira abakobwa n’abagore.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko 97% by’ihohoterwa ry’ubwoko butandukanye ryakorewe abagore mu mwaka wa 2021 mu bice bitandukanye barimo intambara, ari ibishingiye ku gitsina.

Indi ngingo abahanga baje gusanga ituma abagore n’abakobwa bahohoterwa cyane ni ifitanye isano no kuba umwimukira.

Abenshi ntibaba barize ku kigero kimwe na basaza babo bityo ntibamenye amategeko agenga abimukira.

Mu nzira bahunga, bahahurira n’ibibazo birimo kubona aho barara hatekanye, kutamenya indimi mpuzamahanga zo kubafasha kuba bamenya aho baca n’aho badaca mu rwego rwo kugabanya ibyago byo guhura na za nkozi z’ibibi n’ibindi.

Hari abagore bahaye ubuhamya abakozi ba UN ko ubwo bambukaga bava muri Venezuela bajya muri Colombia bahahuriye na ziriya mbogamizi.

Agahinda n’ishami n’ikimwaro umugore cyangwa umukobwa aterwa no gufatwa ku ngufu biramushegesha cyane k’uburyo atinya no kugira uwo abihingukiriza!

Ibi  nabyo ubwabyo ni ikibazo kubera ko akomeza kubana n’igikomere kandi ubusanzwe igikomere kitavuwe hakiri kare kirabora kikaba cyavamo na cancer.

Niyo mpamvu hari n’ubwo umugore cyangwa umukobwa wahuye n’iki kibazo akabiceceka hari ubwo agira imyitwarire isa no kwiyahura.

Hari abahitamo kunywa inzoga nyinshi, ibiyobyabwenge  cyangwa bakaba indaya butwi!

Ikibabaje kandi ni uko  kimwe cya gatatu cy’abakobwa bakuze babajijwe bavuze ko imibonano mpuzabitsina bakoze ku nshuro ya mbere, bayikoreshejwe ku gahato!

COVID-19  nayo ishinjwa ko yatumye hari abakobwa n’abagore batakaza akazi, bituma bamwe bahitamo kwemera kuba ibikoresho by’ibitsina ku bakire kugira ngo baramuke kabiri.

Imihindagurikire y’ikirere nayo yatumye hari abagore cyane cyane abo muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara babura umusaruro w’ubuhinzi kandi ari wo bakeshaga imibereho bituma batangira kwiyambaza abagabo ngo bagire icyo babapimira.

Kubera ko umugore akenshi aba afite abana bo kwitaho, akora ibishoboka byose ngo ntibamuririre mu maso kubera inzara.

Muri uko gukora ibishoboka byose, hari n’abemera kuryamana nabo bidatewe n’urukundo, ahubwo ari ugushaka amaramuko.

Abo bagabo baba buririye ku mibereho yo ‘kuba ntaho nikora’ bakagera ku byifuzo by’imibiri yabo.

Hari n’abakobwa bahisemo kwishyingira by’amaburakindi kuko babonaga nta handi bategereje ubuzima burambye bw’ejo hazaza.

Leta zisabwa gushyiraho uburyo bukomatanyije bwo gukumira amakimbirane kuko ari yo ntandaro yo gutuma abagore n’abakobwa bajya mu mirere ibashyira mu kaga.

Amategeko mpuzamahanga ndetse n’ayo mu bihugu agomba kurushaho gukomezwa kugira ngo nashyirwa mu bikorwa, ibihano bizahabwa abakurikiranyweho ibyo byaha bizabere abandi akabarore, bazinukwe kiriya cyaha.

Mu rwego rw’uburezi n’uburere, abanyeshuri bagomba kwigishwa bakiri bato ko umukobwa agomba kubahwa mu bihe byose, bityo bakazakura bumva ko kizira gukorera umugore cyangwa umukobwa ikintu cyamubabaza.

Iyi yaba imwe mu ngamba z’igihe kirekire zafasha mu kugabanya urugomo rushobora kuzakorerwa abagore cyangwa abakobwa mu gihe kizaza.

Umugore witwa Helen Clark wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa New Zealand asaba ibihugu guha abagore n’abagabo amahirwe angana bishingiye ku mategeko kugira ngo nabo babone uko babyaza umusaruro impano zabo bityo ntibazakomeze kurambiriza ku bagabo bibwira ko ari bo kamara!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version