Anne Kansiime Afite Uruzinduko Mu Rwanda

Umunya Uganda kazi witwa Anne Kansiime ufatwa nk’umugore uhiga abandi banyarwenya muri Afurika y’i Burasirazuba, afite gahunda yo kugaruka gutaramira Abanyarwanda. Ni mu gitaramo kitwa Seka Live.

Yaherukaga mu Rwanda mu myaka itanu ishize, icyo gihe igitaramo kikaba cyarabereye muri Kigali Serena Hotel.

Nkusi Arthur utegura ibitaramo by’urwenya bya Seka Live avuga ko Kansiime azaza gusetsa Abanyarwanda mu mpera za Nzeri, 2022.

Nkusi avuga ko abakunzi b’igitaramo Seka Live ari bo basabye ko Anne yagaruka kubataramira.

- Advertisement -

Kansiime yatangiye ibyo gusetsa mu mwaka wa 2007 yiga muri Makerere.

Byatumye yamamara cyane agera mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Malawi, u Rwanda, u Buhinde, Nigeria, u Bwongereza, Zambia n’ahandi hatandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version