Mu Birindiro Bikuru Bya ADF, Ingabo Za Uganda Zahasanze Imineke

Ubuvugizi bw’ingabo za Uganda buherutse gutangaza ko ubwo zageraga mu birindiro bikuru by’abarwanyi ba ADF biri ahitwa Kambi Ya Yua, zasanze bariya barwanyi barazinze utwabo bahasiga imineke, intebe za pulasitiri, amasasu macye n’ibindi bikoresho.

Ingabo za Uganda zivuga ko tariki 24, Ukuboza, 2021 bucya ari Noheli, zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC,  zagabye igitero simusiga mu birindiro by’abarwanyi ba ADF biri ahitwa Kambi Ya Yua.

Ngo ni inkambi nkuru bariya barwanyi bari baragize ibirindiro byabo.

Ni inkambi iherereye mu ishyamba rya Pariki ya Virunga, ikaba yari icumbikiye abarwanyi babarirwa muri 600 babanaga na bamwe mu bagize imiryango yabo.

- Kwmamaza -
Bahasanze intebe za pulasitiki

Ibyo abasirikare ba Uganda bahasanze byerekana ko hari ahantu hakomeye ku barwanyi ba ADF kuko bahasanze inyandiko za kidini bakoreshaga bacengeza mu bandi abarwara atyaye ya kisilamu.

Bahasanze kandi ibikoresho byifashishwa mu gukora bombe (zikozwe mu misumari, inzembe, ibyuka biryana mu maso…) ndetse na mudasobwa imwe.

Ibindi bahasanze birimo amasasu 129 y’imbunda zo mu bwoko bwa PK Machine gun, amasasu 155 y’indi mbunda bita Sub machine gun, ibyuma bitatu bibyaza imirasire y’izuba amashanyarazi n’ibitabo bandikamo imyirondoro y’abantu.

Bahasanze imineke n’amasasu macye

Ni inkambi yatunganyijwe mu ishyamba bigaragara ko hari umuyobozi mukuru muri ziriya nyeshyamba wahatangiraga amabwiriza.

Mu ntangiriro z’Ukuboza, 2021 hari Taarifa yari ifite amakuru  yavugaga ko Umugaba w’abarwanyi ba ADF witwa Musa Seka Baluku yaburiwe irengero.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta makuru adakuka yari yagaragara yemeza niba yarahitanywe n’ibitero by’indege za Uganda zari zimaze iminsi zisuka umuriro mu bice we n’abarwanyi be bari barigaruriye cyangwa se niba yarazicitse akaba yibereye mu mashyamba y’inzitane aho ingabo za Uganda zitaragera.

Icyo gihe kandi hari ikinyamakuru cyo muri Uganda cyavugaga ko uriya mugabo ‘ashobora’ kuba yarapfuye, yarakomeretse cyane cyangwa se yihishe ahantu hataramenyekana, akaba yaranakuyeho uburyo  bw’itumanaho ngo hatagira umuca iryera.

Tugarutse ku ifatwa ry’ahantu byemezwa ko ari ho hari ibirindiro bikuru bya ADF hari umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Lt Col Mbayo Katuta wavuze ko intego Uganda na DRC bafite ari iyo gukubita inshuro abarwanyi ba ADF bakicwa bagashira bityo igice bari barigaruriye kigatekana.

Shitingi ya gisirikare aho bigaragara ko umwe mu bayobozi ba bariya barwanyi yateguriraga urugamba
Bahasanze n’ibyuma bihundura imirasire y’izuba mo amashanyarazi

Lt Col Katuta ati: “ Turashaka gukubakuba bariya barwanyi tukababuza amahwemo. Inzira bacishamo ibibatunga, imiti, n’ibindi byose umuntu akenera mu buzima tugomba kuzizitira k’uburyo bazicwa n’inzara, abo idahitanye burundu bakamanika amaboko.”

Uyu musirikare yungirije umugaba w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirwanira ku butaka ziri mu rugamba rwo guhashya ADF.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kwemerera ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, gushakisha abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF uyobowe na Baluku.

Ni umutwe ushinjwa ko ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru  wa Uganda, Kampala.

RFI niyo ku ikubitiro yabanje gutangaza ko  yabonye amakuru y’uko Perezida Félix Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru guhiga abarwanyi ba ADF.

Umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye yongoreye  kiriya kinyamakuru cy’Abafaransa ko Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Intego ngo ni uguhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Ingabo za Uganda zinjiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziyobowe na Major General  Kayanja Muhanga .

Major General Kayanja Muhanga

Ibikorwa by’ingabo  za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina ‘Operation Shujaa’.

‘Shujaa’ ni ijambo ry’Igiswayile rivuga ‘Ubutwari’.

Icyo abantu bibaza muri iki gihe ni ukumenya niba ibivugwa n’ingabo za Uganda ko ziherutse gufata abarwanyi 35 ba ADF ari ukuri kuko nta kimenyetso simusiga nk’amashusho cyangwa amafoto y’abo barwanyi yigeze atangazwa kugira ngo ashyigikire ibyo UPDF ivuga.

Share This Article
1 Comment
  • Arko unomugabo ararengana byatangiye havugwako yayikoreye hagaragayeko ko yayihawe na kaminuza ubwo nawe ukongera ukandika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version