Ibyo Twamenye Ku Muntu ‘Wiciwe’ Ku Muhima Ejo Hashize

Nyuma y’inkuru Taarifa yanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki 25, Ukuboza, 2021 yatabarizaga umugabo wari wiciwe ku muhanda akahirirwa yabuze urwego rwahamukura twaje kumenya ko nyakwigendera yitwa Niyonshuti Jean Baptiste.

Umwe muri benewabo utashatse ko tumuvuga amazina yatubwiye ko nyakwigendera yari umushoferi utwara ikamyo.

Ngo nyakwigendera yagiranye ikibazo n’ abanyonzi bitendekaga ku ikamyo ye, barashyamirana umwe amukubita ikibuye yitura hasi arapfa.

Niyonshuti yari afite umugore n’umwana umwe.

- Advertisement -

Yari afite Se na Mukase.

Uwaduhaye amakuru avuga ko abanyonzi bamukubise ririya buye barimukutiye ahitwa kwa Mutangana.

Nyakwigendera yari asigaranye na murumuna we gusa kuko Nyina n’abavandimwe be bandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uwo mu muryango we kandi yatubwiye ko nyakwigendera yagejejwe kwa muganga yambaye ikoboyi.

Ikindi ngo ni uko nta mbago yagenderagaho bityo agakeka ko ababikoze baba barazimushyize iruhande bajijisha.

Ku rundi ruhande ariko umwirondoro we ntuhurizwaho.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko iperereza ry’ibanze ryasanze yitwa Ufitinema Evalde.

Avuga ko ibyo RIB yabonye ari iby’iperereza ry’ibanze, ko iperereza baritangiye kandi rizagenda neza kugira ngo abagize uruhare muri biriya bafatwe.

Umurambo we wajyanywe ku kigo Rwanda Forensic Laboratory ngo hamenyekane icyo yazize.

Yasabye abantu kujya birinda kuvangira ibimenyetso by’ahakorewe icyaha cyavuyemo urupfu kugira ngo batagira ibyo bangiza.

Ati ” Abantu nibabona aho undi yaguye bajye birinda kugira icyo bahakora ahubwo batabaze Polisi cyangwa RIB”.

Ibi yatubwiye bisa n’aho ari byo abaturage bashyize mu bikorwa kuko umubiri wa nyakwigendera wamaze amasaha menshi hanze hirinzwe kugira uwamukoraho.

Ndahiro Valens Pappy yatabarije uyu muntu ngo baze bamukure aho yari yaguye.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version