Umunyamakuru wa Daily Monitor witwa Stephen Otage yazindukiye ahari bubere igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Mu rwego rwo gufasha abazindutse gutegereza igihe igitaramo kiri bubere, abahageze kare bahawe amafunguro.
Iki gitaramo kirabera ahitwa Lugogo Cricket Oval mu Murwa mukuru, Kampala.
PHOTO: People are seen eating lunch during an open event to celebrate the 48th birthday of Uganda's First Son and UPDF land forces Commander, Gen @mkainerugaba, at Lugogo Cricket Oval in Kampala on April 23, 2022. #MonitorUpdates 📸Stephen Otage pic.twitter.com/PNXDEaBmJP
— Daily Monitor (@DailyMonitor) April 23, 2022
Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo n’umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Massamba Intore.
Aherutse kubwira Taarifa ko nta kindi azakora uretse gutarama u Rwanda akarurata imahanga.
Massamba ati: “ Ni ibintu biri ku rwego ruhanitse kandi nk’umuhanzi w’inararibonye ni ishema rikomeye kuko ninjyayo nzatarama u Rwanda, ngatarama ngaragaza u Rwanda, ibyiza byarwo cyane cyane ko mu ndirimbo bifuza harimo Kanjogera n’Inkotanyi cyane. Kandi si izo gusa kuko nzaba mfite kuririmba indirimbo ziri hagati y’eshanu n’esheshatu.”
Massamba avuga ko kujya muri Uganda kubaririmbira, akajyayo ajyanye u Rwanda, aruririmba ari akarusho gakomeye cyane.