Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bugesera Hari Umurenge Ushaka Ko ‘Ibyaha Bicika’ Mu Baturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Mu Bugesera Hari Umurenge Ushaka Ko ‘Ibyaha Bicika’ Mu Baturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 June 2021 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera bugambiriye kugabanya ibitera ibyaha mu baturage bityo abaturage bakabizibukira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Fred Rurangirwa yabwiye Taarifa ko n’ubwo bigoye ko abantu bareka gukora ibyaha burundu, ariko iyo habayeho kubasobanurira uko bakora bakiteza imbere, bakirinda ibiyobyabwenge…bishobora kugabanya umubare w’ibyaha bishoramo.

Ati: “ Twasanze umuturage wasobanuriwe ingaruka zo gukora ibyaha ahitamo kubyirinda ndetse akagira inama abo bari kumwe kugira ngo nabo babireke.”

Yemeza ko Umurenge ayoboye( ni uwa Juru)wiyemeje kubigabanya kugeza byibura kuri 90%.

Abajijwe uburyo bazabigenza, yasubije ko icyo Abanyarwanda biyemeje bakigeraho, atanga urugero rwo ‘guca nyakatsi.’

Ngo Abanyarwanda baciye nyakatsi kandi nta ngengo y’imari bari barabiteganyirije, bityo akemeza ko no kugabanya ibyaha ‘mu buryo bugaragara’ nabyo bishoboka.

Rurangirwa avuga ko mu murenge ayobora hahoze abitwaga Ibihazi, bakaba bari abacuruzi b’ibiyobyabwenge bakora n’ibindi byaha ariko muri iki gihe bagabanutse.

Ngo bamwe muri bo bahindutse, ubu bifashishwa mu kubuza abaturage kwishora mu byaha.

Abandi bifashishwa mu kumvisha abaturage akamaro ko kwirinda ibyaha ni inyangamugayo zo mu masibo n’abihaye Imana.

Umurenge wa Juru ufite amasibo 342.

Abihaye Imana bagira uruhare runini mu kumvisha abantu ‘akamaro ko kudacumura ku Mana no ku bantu.’

Iyi niyo mpamvu bunganira abanyapolitiki mu guhindura imyitwarire igize ibyaha.

RIB hari icyo ibasaba…

Bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha babwiye abatuye Umurenge wa Juru ko buri muturage agomba kwirinda kuba nyiribayazana w’icyaha kandi akabishishikariza n’abandi.

Ikindi basabye bariya baturage ni uko batagomba guhishira abakoze ibyaha cyane cyane icyo guhohotera umwana.

Umwe mu baturage bari aho witwa Enock Kabera akaba n’umujyanama w’ubuzima avuga ko ikintu cy’ingenzi yamenye atari azi ni uko guhohotera umwana bitangirana no ‘kumukorakora umuguyaguya ugamije kumusambanya.’

Abakozi ba RIB bahaye inama abaturage

Avuga ko yasobanuriwe kandi  akumva ko umwana agomba kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Kabera avuga ko we na bagenzi be bamenewe ibanga ry’uburyo bashobora kubwira abagenzacyaha ahantu runaka bumvise ko hari umwana wahohotewe.

Abaturage baboneyeho umwanya wo gutanga ibirego
TAGGED:AbanaBugeserafeaturedIbyahaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Philippines Uwanze Gukingirwa COVID-19 Azafungwa
Next Article Iby’Ingenzi Ku Ngengo y’Imari Ya Miliyari 3807 Frw Zagenewe Umwaka Wa 2021/22
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?