Mu Burayi Bafite Ubwoba Bw’Intambara Y’Uburyo Bwose Putin Ari Gutegura

Vladimir Putin aravugwaho kwitegura intambara yeruye irwaniye ku butaka, mu kirere no mu mazi igamije kwivuna Ukraine n’abayishyigikiye.

Hari amakuru bamwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye muri OTAN/NATO bafite avuga ko u Burusiya bwamaze gutegura intambara ikomeye kandi ishobora kuzahagurukana n’abaturage muri rusange bidasabye ko irwanywa n’abasirikare gusa.

Putin yari anaherutse kuvuga ko intambara ari gutegura kuri Ukraine ari igikorwa cya gisirikare cyihariye.

Yabivuze ubwo yatangizaga biriya bitero kuko yibwiraga ko izamara ibyumweru bicye.

- Advertisement -

Abakora muri Minisiteri y’ingabo z’u Bwongereza bavuga ko intambara yeruye u Burusiya buteganya gutangiza kuri Ukraine izatangazwa bitarenze taliki 09, Gicurasi, 2022.

Richard Sherriff wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru muri OTAN/NATO yasabye abanyaburayi gukenyera bagakomeza kuko intambara Putin ari gutegura izaba ikomeye kurusha uko abantu babikeka.

Mu mpera za Gashyantare, 2022 nibwo abasirikare b’u Burusiya binjiye bwa mbere muri Ukraine batangiza intambara.

Icyakora ingabo z’iki gihugu zaje gutangira kugenza macye kubera ibibazo bitandukanye birimo n’iby’ikirere kitababaniye ndetse n’ibibazo byatewe no kutabona ibikomoka kuri petelori bifasha ibinyabiga by’intambara byabo kugenda.

Ibi byababaje abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burusiya basaba Perezida Putin gutangaza k’umugaragaro ko intambara yeruye isubukuwe kandi ko u Burusiya bugiye gukoresha imbagara zose, haba ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Abongereza bavuga ko hari impungenge z’uko igihe u Burusiya buzaba bwizihiza intsinzi yabwo ku Banazi mu  mwaka wa 1945, bwizihizwa buri taliki 09, Gicurasi,( ahandi mu Burayi bayizihiza taliki 08, Gicurasi) ari bwo Perezida Putin ashobora kuzatangaza ko atangije intambara yeruye kuri Ukraine.

Mu minsi yashize, Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Liz Truss yivuze ko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ishobora kuzamara imyaka iri  hagati y’itanu n’imyaka icumi.

Icyakora muri Ukraine bo bavuga ko iriya ntambara ahubwo imaze imyaka umunani, bakabibara bahereye mu mwaka wa 2014 ubwo u Burusiya bwigaruriraga Intara ya Crimea.

Ubwongereza bwo buherutse gutangaza ko hari abasirikare babwo 8000 bwamaze kohereza mu Burasirazuba bw’u Burayi ngo bahakorere imyitozo.

Ni mu rwego rwo kwereka u Burusiya ko hari abandi basirikare bafite imbaraga bashobora kubukoma imbere buramutse bushoye intambara kuri Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version