Mu Burundi Abantu 12 Bishwe, Harimo N’Umusirikare Ufite Ipeti Rya Colonel

Ahagana saa moya z’ijoro mu Ntara ya Muramvya ku musozi witwa Burambana, abantu bambaye gisivili ariko bafite intwaro ziremereye bateze abantu bari muri bisi( bus) igico barabarasa hapfa abantu 12, abandi batanu barakomereka.

Abateze kiriya gico bagitegeye hafi y’umuhanda ugana i Bujumbura, uyu ukaba ari umurwa w’u Burundi mu by’ubukungu, n’aho Politiki yo igakorerwa i Gitega.

Abaturiye ahabereye kiriya gitero babwiye SOS Media Burundi ko bariya barwanyi bari bihishe ahantu nyuma baza guhagurukira rimwe barasa kuri ziriya modoka.

Ikindi ngo abagabye kiriya gitero bari bambaye imyenda ya gisivili kandi bafite intwaro ziremereye zirimo machine guns.

Ikindi kandi ngo barangije kuzirasa bahita bongera basubira mu ishyamba.

N’ubwo hataramenyekana abagabye kiriya gitero kuko iperereza ryahise ritangizwa, birasa n’aho ababikoze bari bagamije kwihimura.

Abantu 11 bahise bahagwa undi umwe aza kugwa kwa muganga. Ikindi ni uko mu bapfuye harimo n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’u Burundi, la FDNB (Force de Défense Nationale du Burundi).

Uyu musirikare kandi yapfanye n’umwe mu bana be bari bari kumwe.

Uriya musirikare ngo yari avuye i Bujumbura atashye i Gitega, aho umuryango we uba.

Undi muntu ukomeye wamenyekanye mu bahitanywe na kiriya gitero ni umukozi muri Banki nkuru y’u Burundi.

Bamwe mu bakomeretse bahise boherezwa mu bitaro by’i Muramvya abandi bahorezwa i Bujumbura kugira ngo bahavurirwe.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije ababuze ababo.

Yabivugiye kuri Twitter, avuga ko abagizi ba nabi bongeye guhekura u Burundi ariko yizeza abaturage be ko abakoze biriya bazashakishwa bagafatwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version