Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix Tshisekedi avuga ko inzego zose zigomba guhaguruka zigafatanya mu gutuma inzego ziyobora Intara z’igihugu cye zikomeza kunga ubumwe.
Aherutse kubwira Inama y’Abaminisitiri ko mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bigitera umutekano muke mu Burasirazuba bwacyo, mu Ntara zimwe na zimwe hari abantu bashaka ko ubuyobozi bwazo budakora neza, kandi ngo ibyo byarushaho kuganisha igihugu mu manga.
Avuga ko amakuru amaze iminsi amugeraho avuga ko hari inyandiko zimaze igihe zigezwa muri za Njyanama z’Intara zisaba ba Guverineri kwegura kandi ngo biri henshi.
Asanga ibi bikorwa mu kajagari; akemeza ko niba bidahawe umurongo ufatika bishobora gutuma inzego z’igihugu, uhereye ku rwego rw’Intara, zishobora kujegera
Muri iyo Nama y’Abaminisitiri, Perezida Tshisekedi yagize ati: “ Igihugu cyacu kiri mu bibazo byagikururiye umutekano muke mu Burasirazuba bwacyo, kandi iki ni ikintu gisaba ko inzego zose zikorana ngo gikemuke. Ku rundi ruhande, birababaje kubona hari ibintu biri kuba bituma inzego z’Intara zikora nabi”.
Félix Tshisekedi avuga ko umwuka wo kudakorana nk’uwo utuma igihugu kirushaho kujegera, bigatuma ibintu bihuhuka.
Asanga ibyiza ari uko inzego zakorana kugira ngo n’aho ibintu bitagenda neza zishobore kubisubiza ku murongo.
Asaba abaturage n’abayobozi babo gukorera hamwe, iby’amatiku ashingiye ku nyungu za politiki bakabishyira hasi.
Yasabye ko hashyirwamo uburyo buboneye bwo gukumira ibyo bintu ntibikomeze ngo bibe byakwagukira n’aho bitaragera.
Kuri we, imikoranire mibi hagati y’abayobora Intara ishobora kugira uruhare mu gutuma igihugu cyose gihungabana.
Iki kibazo akizamuye hashize iminsi itatu Guverineri w’Intara ya Kasaï-Oriental witwa Jean-Paul Mbwebwa Kapo ashinjwe n’Inteko ishinga amategeko mu Ntara ye ko yitwara nabi.
Ashinjwa kunyereza Miliyoni $3 zari zigenewe ibikorwa by’iterambere ry’abatuye Intara ayobora.
Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano, kwegereza ubuyobozi abaturage n’ibijyanye n’umuco witwa Jacquemain Shabani niwe wategetse ko Mbwebwa avanwa ku buyobozi bw’iyi Ntara, inshingano ze zigafatwa n’uwari umwungirije, akayobora Intara by’agateganyo.
Gusa Jean-Pauil-Mbwebwa yaregeye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ngo rumurenganure.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite Intara 26.