Mu Bwongereza Amashuri Ashobora ‘Kongera’ Gufungwa Kubera COVID

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima mu Bwongereza Bwana Sajid Javid yavuze ko niba ubwandu bwa Omicron( ni COVID-19 yihinduranyije) butagabanutse, bishoboka ko muri Mutarama, 2022 amashuri azongera agafungwa.

Uyu munyapolitiki yavuze ko nta cyizere yatanga cy’uko amashuri azakomeza gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha kuko ngo uko ibintu bihagaze muri iki gihe, ibintu byose bishoboka.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe amashuri witwa Nadhim Zahawi nawe yirinze kuvuga uko umwaka w’amashuri uteganyijwe, avuga ko byose bizaterwa n’uko ubwandu bwa kiriya cyorezo buzaba bumeze nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Sajid Javid yasabye abaturage kwiteza urukingo rwa COVID-19 rushimangira kugira byibura babe bizeye ko imibiri yabo itazazahazwa na kiriya cyorezo.

- Kwmamaza -

Avuga ko Guverinoma ihangayikishijwe no guha abaturage urukingo rwa gatatu kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose kiri kubera mu Bwongereza.

Ati: “ Uramutse umbajije nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima niba hari icyizere natanga, nagusubiza ko mu by’ukuri nta kizere natanga aka kanya. Gusa birumvikana ko ntari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi.”

Sajid Javid yasabye abaturage kwiteza urukingo rwa COVID-19 rushimangira

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Borris Johnston iri ku gitutu cy’abaturage bavuga ko amashuri agomba gukomeza gufungurwa kugira ngo abana babo badakomeza kudindira mu myigire.

Bavuga ko igihe bamaze batiga gihagije, ko igisigaye ari ukureka abana bakiga.

Nadhim Zahawi ushinzwe uburezi mu Bwongereza  avuga ko muri iki gihe kwemeza cyangwa guhakana ko amashuri azafungurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha byaba ari uguhubuka.

Nawe yemeza ko Leta iri kuvugana n’abahanga mu by’ubuzima kugira ngo bayihe amakuru afatika yerekeye ubwoko ‘Omicron’ kugira ngo bazayahereho bafata umwanzuro.

Ikindi abakorera Politiki mu Bwongereza bemeza ni uko ibikorwa byose muri iki gihe bigomba gufasha abaturage guhabwa urukingo rwo gushimangira kugira ngo Omicron nibageraho izasange badadiye.

Mu Cyumweru gishize nibwo bwa mbere mu Bwongereza habonetse abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye banduye Omicron.

Umwe afite imyaka icyenda undi akagira imyaka icumi y’amavuko.

Biga mu ishuri ryitwa Manor Community Primary School riri ahitwa Kent.

Mu Bwongereza hari ibwiriza rivuga ko umuntu bizagaragara ko yabonanye n’undi wagaragayeho ubwandu bwa Omicron azajya ashyirwa mu kato k’iminsi 10.

Hari undi muntu uherutse kwandura buriya bwoko, uyu akaba asanzwe atuye hafi y’ikigo cy’amashuri kitwa Northfleet Technology College.

Kuri iki Cyumweru tariki 12, Ukuboza, 2021 abantu 1,239 nibo bari bamaze kubarururwa ko banduye Omicron mu Bwongereza.

Iyi mibare ivuze ubwiyongere bwa 65% mu gihe cy’amasaha 24 gusa.

Iyi nkuru iravugwa mu Bwongereza ariko n’ahandi birashoboka ko Guverinoma zafata ingamba zo kubuza abana kujya kwiga imibare y’abandura Omicron iramutse izamutse cyane.

Mu Rwanda nta bwandu bwa Omicron burahagaragara.

Ku rundi ruhande ariko, Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ko imibare y’ubwandu bushya iri kuzamuka, bityo ko Abanyarwanda bagombye gukomeza gukurikiza ingamba zo kubarinda kiriya cyorezo.

Si Minisiteri y’ubuzima gusa ibisaba kuko na Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu muvugizi wayo, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko niba Abanyarwanda bashaka gukomeza kwidagadura nk’uko bimeze muri iki gihe, bagomba gukomeza gukurikiza ingamba bashyiriweho na Leta.

CP Kabera yagize ati: “ Abaturarwanda muri rusange barubahiriza amabwiriza. Ni nayo mpamvu tugeze aho tugeze aha ngaha ariko icyo tubasaba ni ugukomereza aho.  Noneho ariko iyo hajemo indi virusi yihinduranya, ntawe uzi niba ari yo ya nyuma cyangwa hazaza indi, biba bivuze ko bagomba gukaza umukandara, bakamenya ko bagomba kwirinda.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko niba abaturage bashaka gukomeza kwidagadura, guhahirana, ubukwe, gushyingura, ibitaramo, ingendo…bagomba gukomeza kwirinda kiriya cyorezo ntigifate benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version