Mu Byo Gen Abel Kandiho Yazize Haba Harimo Abanyarwanda?

  • Yashinjwe ko CMI yibasiye benshi igendeye ku bwenegihugu
  • Imitungo ye n’inyungu ze byakumiriwe muri Amerika
  • CMI yashinjwe iyicarubozo ryateye ubumuga cyangwa urupfu
  • Ibimenyetso bya Amerika bihura n’ubuhamya bw’Abanyarwanda muri Uganda

Maj Gen Abel Kandiho muri Uganda afatwa na bamwe nk’umusirikare ukomeye mu butasi, ku bandi barimo Abanyarwanda akaba umuyobozi w’Urwego ruzobereye mu kwica urubozo abo ubutegetsi bwa Yoweri Museveni bushaka kwikiza.

Kuva mu myaka mike ishize, CMI yavuzwe mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ikabafasha gushaka abarwanashyaka n’abarwanyi bashya ntacyo yishisha, uwo bagizeho amakenga agafungwa, akazajugunywa ku mupaka w’u Rwanda ari intere. Hari n’abapfuye.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga (OFAC), ryafatiye ibihano abantu 15 n’ibigo bine byo muri Syria, Iran na Uganda.

Bashinjwa uruhare rukomeye mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kwibasira inzirakarengane z’abasivili, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya mu ituze.

- Advertisement -

Kandiho aregwa iki?

Minisiteri y’Imari ya Amerika ivuga ko Major General Abel Kandiho n’abandi ba Ofisiye ba CMI bafashe, bagafunga ndetse bagahohotera mu buryo bubabaza umubiri abantu batandukanye muri Uganda.

Ikomeza iti “CMI yibasiye abantu hagendewe ku bwenegihugu bwabo, ibitekerezo bya politiki cyangwa ko banenga Guverinoma ya Uganda.”

Nubwo mu nyandiko ya Amerika nta na hamwe havugwa u Rwanda, kuba hari abantu bibasiwe hagendewe ku bwenegihugu bishobora guhuzwa n’inkuru z’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, bagafungwa nyuma bakarekurwa batanagejejwe imbere y’inkiko.

Inyandiko ya Amerika irakomeza iti: “Abantu bajyanywe muri kasho, bafungwa kenshi hadakurikijwe amategeko, muri kasho za CMI aho bakubitwa bikabije n’abakozi ba CMI bagakorerwa n’ibindi bibabaje birimo kubahohotera bishingiye ku gitsina no kubakubitisha amashanyarazi, kenshi bikavamo ubumuga bw’igihe kirekire n’urupfu.”

“Muri uko gufungwa, abafashwe bafungirwaga ahantu ha bonyine badashobora kuvugana n’inshuti, umuryango cyangwa abunganizi mu mategeko. Rimwe na rimwe Kandiho ubwe yagize uruhare mu kuyobora abandi mu guhata ibibazo imfungwa.”

Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Kandiho nk’umuyobozi w’urwego ubwarwo cyangwa se abarukorera bagize uruhare mu byaha bikomeye byo kubangamira uburenganzira bwa muntu kandi ari we urukuriye.

Hari Abanyarwanda benshi bagiye barekurwa na Uganda bagahitira mu bitaro

Imiterere y’ibihano

Minisiteri y’Imari ya Amerika yakomeje iti “Hashingiwe ku cyemezo cya none, imitungo yose n’inyungu ziri mu mitungo y’abantu bavuzwe haruguru biri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ibifitwe cyangwa bigenzurwa n’Abanyamerika birakumiriwe kandi bigomba guhita bimenyeshwa OFAC.”

“Byongeye, ibigo byose bifitwemo mu buryo buziguye cyangwa butaziguye 50 ku ijana cyangwa hejuru yayo n’umwe cyangwa benshi mu bafatiwe ibihano nabyo birakumiriwe. Uretse igihe bitangiwe uruhushya rwihariye na OFAC cyangwa urundi ruhushya, ihererekanya ryose rikozwe n’Abanyamerika, iribereye cyangwa rinyura muri Amerika rigaruka ku mitungo cyangwa inyungu by’abantu bavuzwe, naryo rirabujijwe.”

Ibikorwa bibujijwe kandi birimo gutanga inkunga cyangwa kuyigena ijyanye n’amafaranga, ibicuruzwa cyangwa serivisi mu nyungu z’umuntu wakumiriwe, kimwe no kubyakira biturutse kuri bene abo bantu.

Minisiteri y’Imari ya Amerika ivuga ko yubatse ubushobozi buhagije bwo kugenzura bene ibyo bintu.

Ibyo byemezo byose byafashwe hashingiwe ku iteka ryiswe Global Magnitsky Human Rights Accountability Act, E.O. 13818, ryasohotse bwa mbere ku wa 20 Ukuboza 2017.

Ryashyiriweho gukurikirana abantu bagira uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu na ruswa, bibera hanze ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kandiho amaze igihe asabirwa ibihano

Abayobozi batandukanye bo muri Amerika bamaze igihe basaba Guverinoma yabo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Leta ya Yoweri Museveni.

Harimo nk’Umudepite Eliot L. Engel, mu mwaka ushize wanditse avuga ko hashize igihe ubutegetsi bwa Museveni bugenda burushaho kuba igitugu, ku buryo butacyubaha uburenganzira bw’abaturage.

Yatanze ingero ku buryo mu Ugushyingo 2016 inzego z’umutekano zishe abasivili bagera mu 100 mu gace ka Kasese, muri Nzeri 2017 ingabo zinjira mu Nteko ishinga amategeko mu mpaka zagarukaga ku guhindura imyaka Perezida atagomba kuba arengeje, ingingo yari irimo guhindurwa mu nyungu za Perezida Museveni.

Muri ako kavuyo ngo hakomerekeyemo Umudepite Betty Nambooze ku buryo yabirwaye igihe kirekire.

Yanavuze uburyo inzego z’umutekano zajujubije Robert Kyagulanyi n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yasabye Minisiteri z’Imari n’ububanyi n’amahanga gusuzuma ibikorwa by’abantu barimo Maj. Gen. Abel Kandiho n’abandi nka Lt. Gen. Peter Elwelu wayoboraga Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. James Birungi wayoboraga umutwe udasanzwe w’ingabo, Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda Maj. Gen. Steven Sabiiti Muzeyi, Col. Chris Serunjogi Ddamulira ushinzwe iperereza ku byaha n’abandi.

Ibyo bikorwa bibi bashinjwa bikiyongeraho ubwicanyi n’iyicarubozo byakozwe mu mvururu zahitanye abaturage benshi, zakurikiye amatora ya Perezida aheruka.

Nanone, ba Senateri James Risch (Idaho) na Cory Booker (Washington) baherukaga kwandikira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, bamusaba gufata icyemezo ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version