Imihanda ya Yeruzalemu yiriwe mo abaturage ba Israel baje gushyingura imirambo itatu y’abaturage b’iki gihugu bapfiriye mu bunyago bari barajyanywemo na Hamas.
Ni imirambo itatu irimo ibiri y’abana babiri bavukana n’uwa Nyina.
Ni Shiri Bibas( Nyina), Ariel na Kfir, bose bakaba bashyinguwe ahitwa Tzohar kuri uyu wa Gatatu.
N’ubwo The Jerusalem Post ivuga ko abo mu muryango waba nyakwigendera banze ko ishyingurwa ryabo rikorwa hari itangazamakuru, iki kinyamakuru cyo cyabonye amafoto na bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abaje guherekeza ba nyakwigendera.
Umugabo wa Shiri Bibas witwa Yarden Bibas yagize ati: “ Rukundo rwanjye, nibuka ubwa mbere nakwita ntyo ngo ‘Rukundo rwanye’”
Uyu mugabo wapfakajwe na Hamas avuga ko umwana we mukuru witwa Ariel yumvaga azavamo intwari ikomeye ifite ubushobozi bwo gutabara abagezweho n’akaga bakagwa mu byobo.
Avuga ko n’ubwo yapfuye, ariko yapfuye gitwari.
Umwana wabo muto cyane witwaga Kfir nawe ngo n’ubwo yari akiri muto cyane kuko yari afite amezi make yari amaze avutse, yagaragaraga nk’umuntu uzavamo ukomeye.
Abaturage baje gusezera ba nyakwigenderaga bagaragaje akababaro kavanze n’umujinya ukomeye, bavuga ko batazibagirwa na rimwe kandi ko bazatababarira ababiciye ababo.
Kimwe mu byapa bari bitwaje cyanditseho ngo: “ Ntitwibagirwa kandi ntitubabarira”.
Hari umuhanga muri Filozofiya witwa Marcel-Jacques Dubois wigisha muri Kaminuza ya Giheburayo y’i Yeruzalemu wavuze ko iyo Abayahudi bari kunamira ababo, bagaragaza akababaro utapfa gusanga mu yindi mico n’abaturage b’ahandi.
Avuga ko iyo Abayahudi basezera ku babo babikora mu buryo bugaragaza ko koko baje gusezera ku muntu bahaga agaciro kanini.
Ntibagira bya bindi bigaragara henshi aho abantu baba baririmba indirimbo z’amadini basabira ababo ijuru.
Mu gusezera kuri bariya bantu, abaturage ba Israel bibutse amashusho ya Hamas yashyizwe kuri murandasi yerekana uko yatambikanaga Shiri Bibas ari kumwe n’abana be.
Ni ikintu cyarakaje abaturage benshi, bemeza ko urupfu rwabo rutazagenda buheri heri.
Mu gusezera kuri bariya bantu, abaturage bageze aho baririmba indirimbo yubahiriza Israel bita Haktivah.
Ibiro bya Perezida wa Israel nabyo byasohoye itangazo rifata abaturage mu mugongo, ribizeza ko n’abandi baturage Hamas yatwaye bunyago bazataha iwabo amahoro.
Kuri X yayo haranditse hati: “ Uyu munsi iminsi ibaye 509 Shiri n’ibibondo bye bajyanywe bunyago bikarangira bapfuye, ubu tukaba turi kubashyingura mu cyubahiro”.
Perezidansi ya Israel yungamo ko ubwo bajyanwaga bunyago, igihugu cyagumanye icyizere ko bazataha amahoro n’ubwo nyuma cyaje kuraza amasinde.
Israel iri guhererekanya imfungwa na Hamas, ikayiha imfungwa nayo ikayiha abantu bayo yajyanye mu bunyago tariki 07, Ukwakira, 2023.
Igitero cya Hamas kuri Israel kuri iyo tariki cyahitanye abaturage bayo 1,200, abandi 250 ibatwara bunyago.
Intambara Israel yahise itangiza ngo igaruze abo bantu kandi isenye ibirindiro bya Hamas yaguyemo abantu barenga 30,000.
Ibiganiro byo kuyihosha byakorewe mu Murwa mukuru wa Qatar witwa Doha kandi nibyo byaje gutuma habaho ihererekanye ry’imfungwa n’abaturage ba Israel bikozwe na buri ruhande mu zihanganye.
Tariki 19, Mutarama, 2025 nibwo ayo masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa.