Mu Gihe Amerika Yibuka Ibitero Bya Al Qaeda, U Bwongereza Bwo Burashima Imana

Mu gihe Amerika yibuka abayo bahitanywe n’igitero cy’indege cyagabwe n’ibyibehe ubu hakaba  hashize imyaka 20, Abongereza bo barashima Imana yabafashije kuvumbura ibitero 31 bifite ubukana nk’ubwicyagabwe muri Amerika.

Ibyihebe byibasiye Amerika byari byoherejwe na Oussama Bin Laden waje kwicwa n’ingabo z’Amerika zimusanze muri Pakistan.

Ken McCallum uyobora Ishami ry’ubutasi bw’u Bwongereza rishinzwe gucungira amahanga hafi ryitwa MI5 yatangaje ko abakozi b’Ikigo ayobora bavumbuye kandi baburizamo ibitero 31 byari bifite ubukana nk’ubwicyagabwe muri Amerika mu mwaka wa 2001.

Avuga ko biriya bitero byateguwe mu gihe gito gishize ingabo z’Amerika,u Bwongereza n’izindi bivuye muri Afghanistan.

- Advertisement -

Ken McCallum yemeza ko nyuma yo kunoza umugambi wo kuva muri Afghanistan, abarwanyi b’Abatalibani n’abandi babashyigikiye batangiye gutegura umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Bwongereza.

Mu mwaka ine ishize Ikigo MI5 cyaburijemo ibitero 31 byategurwaga ku Bwongereza ndetse ngo bine muri byo byateguwe kuva COVID-19 yatangira ni ukuvuga mu mpera za 2019 kugera ubu.

Yabwiye BBC 4 ko abakozi be baburijemo igitero gikomeye cyateguwe mu mwaka wa 2006 ubwo abagizi ba nabi bari banogeje umugambi wo guturitsa indege zirindwi ziteguraga kujya mu Bwongereza zikagwa ku kibuga mpuzamahanga cya Heathrow.

Abagizi ba nabi bari bubikore bakoresheje ibisukika ariko biturika bikagurumana.

Ken McCallum avuga ko ikibazo ibihugu by’u Burayi n’Amerika bigomba guhangana nacyo muri iki gihe ari ukwitegura ko hashobora gutegurwa ibindi bitero by’ubwihebe bikomeye kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Kuri we, muri iki gihe akazi k’ubutasi muri biriya bihugu kagomba kwiyongera kurusha uko byahoze.

Ken McCallum

Ibi abyemeza ashingiye ku ngingo y’uko ifatwa rya Afghanistan bikozwe n’Abatalibani ryashimishije abantu bafite umugambi w’iterabwoba.

Muri iki gihe ngo barishimye cyane kuko bumva ko babonye umucunguzi.

Ubwo Abatalibani bigaruriraga ingoro y’Umukuru w’Igihugu cya Afghanistan batangaje ko Leta yabo igomba kugendera ku mahame ya Kisilamu.

Umwe mu bagaba babo yafashe ijambo abwira Isi ko ubu Afghanistan ari igihugu cy’Abatalibani kandi ko yamaze imyaka umunani afungiye muri Gereza y’Abanyamerika iri i Guantanamo muri Cuba.

Iyi gereza niyo Amerika yafungiye mo abo yafataga ibakekaho urubare mu bitero yagabeho tariki 11, Nzeri, 2001 bikayicira abantu.

Gereza ya Guantanamo yafunguwe mu mwaka wa 2002 ku itegeko rya  George W Bush wayoboraga Amerika muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 2018 Donald J.Trump we yemeje ko iriya gereza igomba gukomeza gukora igihe cyose bishoboka, ariko uwamusimbuye Joe Biden we aherutse gutangaza ko hari kwigwa uko Gereza ya Guantanamo yafungwa.

Umuvugizi w’Abatalibani   Mohammad Naeem aherutse kubwira Al-Jazeera TV ko intambara yarangiye, ndetse ko bidatinze, isi iri bumenyeshwe aho ibintu bigiye kugana.

Yavuze ko Abatalibani bizeye ko nta muntu uzongera gushaka kubirukana ku butaka bwabo kuko ngo ‘ababigerageje byabananiye.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version