Muri Leta ya Texas, USA, umusore w’imyaka 18 y’amavuko yiciye mu ishuri abanyeshuri n’abarimu babiri, abahaguye bose ubu bamaze kubarurwa ni abantu 21, barimo abanyeshuri 18 n’abarimu babiri
Uwakoze ririya shyano yitwa Salvador Ramos.
Abashinzwe iperereza muri Amerika bavuga ko Romas uriya yavukiye muri Leta ya North Dakota nawe ariko yarashwe arapfa nyuma y’uko Polisi ije kumufata akayirwanya.
Mbere yo kuboneza akajya kwica abanyeshuri, yabanje kwica Nyirakuru.
Mbere yo gutangira igitero nyirizina, yabanje gutangariza kuri Instagram ko agiye gutera ahantu ndetse abimenyesha n’umukobwa bakundanaga.
Kuri Instagram yahashyize n’imbunda yateganyaga gukoresha.
Umwana wari ufite imyaka mike wazize amasasu y’uriya mwicanyi yari afite imyaka umunani y’amavuko.
Hari n’abandi bari bafite imyaka 10 na 11 y’amavuko.
Mu bwicanyi bwakorewe mu mashuri mato, ubwaherukaga ni ubwo mu mwaka wa 2018 bwakorewe mu kigo kiri ahitwa Parkland muri Leta ya Florida.
Icyakora ubwahitanye abana benshi muri Amerika kugeza ubu ni ubwakorewe mu kigo kitwa Sandy Hook muri Connecticut aho abana 20 bicanywe n’abarezi babo batandatu.
Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko ibyaraye bibaye bibaje kandi ko Abanyamerika bagombye kwicara bakitekerezaho, bakareba aho ibi bintu bibaganisha.
Ubu bwicanyi bubaye muri ririya shuri mu gihe nta byumweru bibiri bishize hari undi muntu urasiye abandi mu isoko.
Hafi ya Manhattan haherutse kubera ubwicanyi bwakozwe n’umusore w’Umuzungu wishe abantu 10 abarasiye mu isoko riri ahitwa Milwaukee.
Bari mu isoko ryitwa Buffalo Supermarket.
Icyakora ukekwaho buriya bwicanyi yafashwe kandi ni UMUZUNGU.
Polisi ivuga ko yamusanze yambaye mu buryo bwerekana ko ibyo yakoze yari yabiteguye kuko yari afite imyenda ikingira igituza amasasu, yambaye ingofero iriho camera yafataga amashusho y’uburyo yarasagamo abantu.
Ukurikiranyweho buriya bwicanyi kandi yahitanye n’abapolisi bari hafi y’aho yarasiye bariya bantu.
Inzego zo mu gace byabereyemo zivuga ko uwabikoze yabitewe n’urwango bamwe mu Bazungu bafitiye abandi badahuje ibara ry’uruhu.
Hari itsinda ry’Abazungu bumva ko ari bo bantu nyakuri, abandi bakaba ba ‘sugabo.’
Iyi myumvire ituma bamwe banga abo badahuje ibara ry’uruhu kugeza n’ubwo urwo rwango rubasunikira kubica.
Imibare yatangajwe mu mwaka wa 2020 yerekana ko abantu bicishijwe intwaro muri uriya mwaka ari abantu 19,350 ni ukuvuga abangana na 35% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2019.
Ni imibare itangazwa n’Ikigo kitwa Center for Disease Control and Prevention (CDC)
Iki nicyo gihugu cya mbere ku isi aho abantu bica abandi bakoresheje imbunda kandi bakabicira mu kivunge k’uburyo bigoye kumenya icyo ubabikoze aba agambiriye.