Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Irembo Ry’Ibitaro Bya Rubavu, Habereye Impanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mu Irembo Ry’Ibitaro Bya Rubavu, Habereye Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2021 10:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu baturiye ibitaro by’Akarere ka Rubavu avuga ko hari imodoka yabuze feri[akurikije uko yabibonye] hanyuma igonga urukuta rw’irembo rwa biriya bitaro.

Avuga ko umuntu umwe mu bari bayirimo yahise apfa.

Hari undi waduhaye amakuru avuga ko shoferi yari ari kumwe na kigingi akata iriya Daihatsu yanga guheza umuhanda nibwo yagongaga urukuta rw’irembo ry’ibitaro.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda yerekana ko iriya modoka yari iyo mu bwoko bwa Daihatsu.

Ikindi ni uko  bigaragara ko yangiritse cyane kandi  ko yari ipakiye inyanya.

Ibitaro bya Rubavu byubatswe mu Murenge wa Gisenyi.

Turacyagerageza kuvugana n’Ubuvugizi bwa Polisi ngo tumenye niba icyateye iyi mpanuka cyamenyekanye.

Hagati aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera aherutse kugira inama abafite ibinyabiziga kubisuzumisha bakareba niba ibyuma byabyo birimo na feri bikora neza.

Icyo gihe CP Kabera yavugaga ko umushoferi uzi ubwenge muri iki gihe yatangira gukoresha ikinyabiziga akita ku twuma duhanagura ibirahure, feri, gusanisha imipine n’ibindi.

Ni umuburo yatanze mu rwego rwo gufasha abantu gutangira kwirinda ibyaho bishobora kuzatezwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu muhindo wa 2021.

TAGGED:featuredIbitaroImpanukaPolisiRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinée: Igihugu Cyaranzwemo Coup D’Etat Kuva Cyabona Ubwigenge
Next Article Airtel Rwanda Yabonye Umuyobozi Mukuru Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?