Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu baturiye ibitaro by’Akarere ka Rubavu avuga ko hari imodoka yabuze feri[akurikije uko yabibonye] hanyuma igonga urukuta rw’irembo rwa biriya bitaro.
Avuga ko umuntu umwe mu bari bayirimo yahise apfa.
Hari undi waduhaye amakuru avuga ko shoferi yari ari kumwe na kigingi akata iriya Daihatsu yanga guheza umuhanda nibwo yagongaga urukuta rw’irembo ry’ibitaro.
Ifoto yashyizwe kuri Twitter na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda yerekana ko iriya modoka yari iyo mu bwoko bwa Daihatsu.
Ikindi ni uko bigaragara ko yangiritse cyane kandi ko yari ipakiye inyanya.
Ibitaro bya Rubavu byubatswe mu Murenge wa Gisenyi.
Turacyagerageza kuvugana n’Ubuvugizi bwa Polisi ngo tumenye niba icyateye iyi mpanuka cyamenyekanye.
Hagati aho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera aherutse kugira inama abafite ibinyabiziga kubisuzumisha bakareba niba ibyuma byabyo birimo na feri bikora neza.
Icyo gihe CP Kabera yavugaga ko umushoferi uzi ubwenge muri iki gihe yatangira gukoresha ikinyabiziga akita ku twuma duhanagura ibirahure, feri, gusanisha imipine n’ibindi.
Ni umuburo yatanze mu rwego rwo gufasha abantu gutangira kwirinda ibyaho bishobora kuzatezwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu muhindo wa 2021.