Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Irushanwa Rya Nyerere Cup Amakipe Y’u Rwanda Ageze Kure
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Mu Irushanwa Rya Nyerere Cup Amakipe Y’u Rwanda Ageze Kure

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2023 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

APR Volleyball Club na Police Volleyball Club zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Volleyball rya Nyerere Cup 2023, aya makipe yombi yaraye abonye itike ya ¼ na ho APR WVC na RRA WVC zibona itike ya ½.

Imikino y’iri rushanwa yatangiye Taliki ya 10 kugeza taliki ya 14 Ukwakira, 2023 abera mu Mujyi wa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro muri Tanzania.

Ryitiriwe uwahoze ari Umukuru wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere bakita  Nyerere Cup.

Ibihugu bitatu byo muri aka Karere nibyo byaryitabiriye, ibyo ni u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, mu gihe hari hatumiwe amakipe 25.

Mu bagabo u Rwanda ruhagarariwe na  APR VC na Police VC,  yombi akaba akomeje kwitware neza kugeza ubu kuko yabonye itike yo kujya muri ¼.

APR VC  yatsinze Kadco yo muri Tanzania amaseti 3-0.

Yatsinze iya mbere ku manota 25-6, iseti ya kabiri 25-6 ya KADCO, mu gihe iseti ya gatatu APR VC yayitsinze ku manota 25-2 y’ikipe yo muri Tanzania.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police Volleyball Club nayo yatsinze Mipango yo muri Tanzania na yo ku maseti atatu ku busa.

Police VC yo yatsinze seti ya mbere ku manota 25-15, seti ya kabiri amanota 25-18 mu gihe seti ya nyuma yabaye 25-22.

Mu Banyarwandakazi kandi, APR Women Volleyball Club na RRA WVC yabonye itike ya ½ nyuma yo gutsinda amakipe byari bihanganye.

APR Women Volleyball Club yatsinze ORKEESWA yo muri Tanzania amaseti 3-0.

Iseti ya mbere yayitsinze kuri 25-14, iya kabiri iyitsinda ku manota 25-6 mu gihe iya gatatu yayitsinze ku manota 25-5. Mu wundi mikino,  APR WVC yatsinze ikipe ya Tanzania Prison amaseti 3-0.

Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club nayo yatsinze ikipe ya Jeshs Stars yo muri Tanzania amaseti 3-0 (25-22,25-23 na 25-17), zombi ziba zibonye itike ya ½.

TAGGED:AbagaboAbagoreAmakipeAPRRevenueRwandaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi 290 Batangiye Amahugurwa Yo ‘Gucunga Byihariye’ Umutekano
Next Article Mossad Yasohoye Video Ingabo Za Israel Zibohora Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?