Mu Mafoto: Perezida Kagame Yitabiriye Isabukuru Y’Ubwigenge Bwa Tanzania

Perezida Paul Kagame ari kuri Sitade yitiriwe Uhuru Kenyatta ahagiye kubera Umuhango wo kwizihiza itariki Tanzania yaboneyeho ubwigenge. Ni umuhango yatumiwemo na mugenzi we uyobora Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan.

Tanzania irizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze yigenga.

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatatu Tariki 08, Ukuboza, 2021 nibwo Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Dar es Salaam muri Tanzania. Yagiye kwifatanya n’abatuye kiriya gihugu ‘cy’inshuti’ kwizihiza umunsi kibohoye ubukoloni w’Abongereza.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri ushinzwe kurinda Itegeko nshinga n’andi mategeko ya Tanzania witwa Palamagamba John Kabudi.

- Advertisement -

Ni ubwa mbere Perezida Paul Kagame asuye Tanzania kuva yatangira kuyoborwa na Madamu Samia Suluhu Hassan.

Perezida Kagame ubwo yari ahageze
Yubahiriza indirimbo z’ibihugu byombi: u Rwanda na Tanzania
Perezida Suluhu asuhuza abaturage ahari kubera umuhango wo kwizihiza ubwigenge bwa Tanzania

Uyu Mukuru wa Tanzania nawe aherutse gusura u Rwanda.

Mbere y’uko Samia Suluhu asura u Rwanda, mugenzi we w’u Rwanda yari yamwoherereje ubutumwa.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yamenyesheje mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda niwe wagejeje buriya butumwa kuri Perezida Samia Suluhu Hassan.

Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj Gen Charles Karamba.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Gerson Msigwa, byatangajwe ko ubutumwa Dr Biruta yajyanye bwari bukubiyemo kwihanganisha Tanzania ku rupfu rwa John Pombe Magufuli wayoboraga icyo gihugu, no kwifuriza ishya Perezida Suluhu wamusimbuye.

Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhagaze neza, kandi rwiteguye gukomeza guteza imbere umubano na Tanzania.

Hari imishinga ibihugu byombi byiyemeje kubyaza umusaruro harimo n’urugomero rwo ku Rusumo rugomba kubyazwa amashanyarazi.

Harimo no kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, uzoroshya cyane ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Ibihugu byombi bifite indi mishinga bigomba gufatanya.

Bidatinze Suluhu yasuye u Rwanda…

Tariki 02, Kanama 2021 nibwo indege yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga kitiriwe Julius Nyerere, izanye Perezida Samia Suluhu gusura u Rwanda.

Rwari uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, asura uruganda Inyange, asura uruganda rwa Mara phone rukora telefoni zigendanwa, aha ikiganiro abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda.

Ibiro bya Perezida Suluhu byari  byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu guha ikaze Perezida Suluhu, Perezida Kagame yamubwiye ko yisanga mu Rwanda kandi ko u Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze kugira umupaka ubihuza ahubwo ari n’abavandimwe.

Ubumwe bw’Abanya Tanzania mu bwigenge bwabo…

Tariki 09, Ukuboza, 1964 nibwo icyahoze ari Tanganyika kihuje n’Ikirwa cya Zanzibar bikora igihugu kimwe kiswe Tanzania hanyuma kibona ubwigenge.

Mbere cyari cyarakoronijwe n’Abadage ariko nyuma y’uko batsinzwe Intambara ya Kabiri y’Isi, iyi Koloni yabo yafashwe n’Abongereza.

Iyi  Koloni ya Tanzania y’ubu yahise ihinduka ibirindiro by’Abongereza aho bakuraga abasirikare bifashishwaga mu rugamba ndetse harimo n’Abanyarwanda barwanye Intambara ya Kabiri y’Isi harimo n’umusaza witwa Nyagashotsi Taarifa yanditseho inkuru mu mezi yashize.

Mu gihe Tanganyika yakolonizwaga n’Abongereza, Zanzibar yo yasimburanyweho n’Abanyapolitigali n’Abongereza nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mpera z’Ikinyejana cya 19.

Nyuma yo kubona ubwigenge Tanganyika yayobowe na Julius Nyerere n’aho Ikirwa cya Zanzibar kiyoborwa na Abeid Amaan Karume wari Visi Perezida wa Tanzania yunze ubumwe.

Nyuma ya Nyerere, Tanzania yayobowe na Ali Hassan Mwinyi, uyu asimburwa na Benjamin William Mkapa nawe asimburwa nawe asimburwa na Jakaya Kikwete, nawe asimburwa nawe asimburwa na John Pombe Magufuli wasimbuwe na Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania muri iki gihe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version