Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mafoto: Uko Inteko Y’Abapolisikazi Yagenze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Mu Mafoto: Uko Inteko Y’Abapolisikazi Yagenze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2024 2:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu minsi mike ishize Polisi y’u Rwanda yakoresheje  Inteko ngarukamwaka y’abapolisikazi igamije kurebera hamwe uruhare bagira mu mikorere y’uru rwego rw’umutekano imbere mu gihugu.

Yitabirwa n’abapolisikazi bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye z’uru rwego.

Iyoborwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda muri iki gihe buyobowe na CG Felix Namuhoranye.

Namuhoranye mu ijambo rye yavuze ko urwego ayoboye rufite intego yo guha abapolisikazi uburyo bwo kwerekana ibyo bashoboye bityo bagahabwa inshingano mu buyobozi bwa Polisi haba mu rwego rw’ubutegetsi cyangwa urwego rw’ibikorerwa mu gihugu, operational level.

Muri iriya nama kandi abapolisikazi bafite amapeti yo hejuru baganirije bagenzi babo uko ibintu bikwiye gukorwa kugira ngo bakomeze kugira  uruhare  mu kurindira Abanyarwanda umutekano kuko ari zo nshingano za mbere za Polisi.

Kugeza ubu umugore umwe muri Polisi y’u Rwanda niwe ufite rya Assistant Commissioner of Police akaba ari ACP Teddy Ruyenzi.

Icyakora umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari ni umugore witwa DCG Ujeneza Jeanne Chantal.

Abandi bagore bafite ipeti rikuru bafite irya Chief Superintendent of Police( CSP) kandi abo nabo ntibarenze batatu.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana aherutse guhwitura ubuyobozi bwa Polisi kugira ngo burebe uko ihame ry’uburinganire ryakomeza kwimakazwa muri uru rwego ijanisha ry’abagore barurimo rikagera kuri 30% nk’uko ari ntego ya Leta y’u Rwanda.

Abagaragara ni IP Kayitesi  AIP Nyinawumuntu
Afande CP John Bosco Kabera yabahaye ikiganiro
AIP Kanimba na AIP Ingabire
Ni Inteko ngarukamwaka abapolisikazi baganiriramo uko bateza imbere umwuga barahiriye
ACP Teddy Ruyenzi
(Hagati) CSP Urujeni
Polisi y’u Rwanda isabwa kuzamura umubare w’abakobwa n’abagore bari mu nzego zo hejuru
CSP Umuhire
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye
Akanyamuneza ku maso
Abafite inshingano baba bari kwitaba telefoni cyangwa bahamagara ngo bumve uko Abanyarwanda batekanye
Bamwe muri bo bakora mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi witwa Police Disciplinary Unit( PDU)
Bose ku murimo…
Min Uwimana Consolee

Amafoto@RNP Flickr.

TAGGED:AbagoreAbapolisikazifeaturedRuyenziRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuso Buhingwa Mu Rwanda Bwarongerewe
Next Article Hari Ubwoba Ko Hari Abanyarwanda Baguye Mu Mpanuka Ya Jaguar
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?